00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta kigaragara cyarogoya amatora ya Perezida mu Rwanda- Indorerezi za COMESA

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 August 2017 saa 08:45
Yasuwe :

Ebyiri mu ndorerezi z’Umuryango w’Ubucuruzi bw’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo n’Uburasirazuba (COMESA) ziyobowe na Bishop Mary Nkosi zavuze ko igenzura zimaze gukora kuva aho zigereye mu Rwanda zije gukurikirana imigendekere y’amatora ya Perezida wa Repubulika rigaragaza ko azaba mu mutekano usesuye zishingiye ku ngamba zo kuwubungabunga zafashwe.

Ibi zabitangaje ku itariki 3 Kanama uyu mwaka mu kiganiro zagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana.

Mu bitabiriye ibyo biganiro byabereye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru harimo Komiseri ushinzwe ibikorwa byayo, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera n’Umuvugizi Mukuru wayo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege.

Umuryango w’Ubucuruzi bw’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo n’Uburasirazuba wohereje Indorerezi 15 gukurikirana imigendekere y’amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda azaba ku itariki 4 Kanama 2017.

Mu ngingo Bishop Nkosi uturuka mu gihugu cya Malawi na mugenzi we bari hamwe uturuka muri Zambia baganiriyeho na IGP Gasana harimo ingamba z’uburyo Polisi y’u Rwanda yiteguye kubungabunga umutekano ku munsi nyirizina w’amatora ya Perezida wa Repubulika, inzego ifatanya na zo kugira ngo isohoze izo nshingano, imbogamizi iteganya guhura na zo, n’uburyo izazikemura.

Mu kiganiro na Bishop Nkosi nyuma yo kubwirwa no gusobanurirwa uko Polisi y’u Rwanda yiteguye kurinda umutekano, yagize ati,"Twasuye hamwe mu habereye ibikorwa byo kwiyamamaza no kwamamaza Abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika. Aho twageze byabaye mu mutekano usesuye; ariko n’aho tutageze twamenye ko byabaye mu mahoro; ibi akaba ari igihamya ko Amatora y’uyu munsi na yo aba mu mutekano."

Yakomeje agira ati,"Kugeza ubu nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko hari igishobora kubangamira ukugenda neza kw’Amatora ya Perezida wa Repubulika. Ingamba za Polisi y’u Rwanda zitanga icyizere ko nta kiza kuyarogoya."

Bishop Nkosi yavuze ko yashimye uburyo Polisi y’u Rwanda ifatanya n’izindi nzego hagamijwe gusenyera umugozi umwe kugira ngo amatora agende neza; ibi kuri we bikaba bikwiye kubera urugero ibindi bihugu.

IGP Gasana yabwiye izo ndorerezi ko Polisi y’u Rwanda irinze neza umutekano w’abatora, abakandida, indorerezi n’abandi bafite uruhare n’inshingano muri aya matora barimo Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora.

Yabwiye Bishop Nkosi na mugenzi we ati " Ndabahamiriza ko amatora ya Perezida wa Repubulika azagenda neza. Nta gishobora kuyarogoya; ndetse na nyuma y’aho Polisi izakomeza kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo nk’uko biri mu nshingano zayo."

Yijeje umutekano abayitabira; ariko na none asaba buri wese kubahiriza amategeko agenga iki gikorwa.

Indorerezi za COMESA mu biganiro na Polisi y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .