00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paul Kagame yashimiye abo bahatanaga ‘bagerageje’ (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 5 August 2017 saa 02:27
Yasuwe :

Perezida Kagame watorewe kongera kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi iri imbere, yashimiye abo bari bahataniye kuyobora u Rwanda avuga ko bagerageje.

Ibyavuye mu majwi by’ibanze nyuma yo kubarura amajwi angana na 80% y’abatoye bose, bigaragaza ko Paul Kagame afite amajwi 98.66%, umukandida wigenga Mpayimana Philippe akagira 0.72% naho umukandida w’Ishyaka Democratic Green Party, Dr Frank Habineza agira 0.45%.

Mu ijambo Mpayimana yahise avugira kuri televiziyo y’igihugu ari aho yari yakoraniye n’abamufashije mu kwiyamamaza, i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko aho ibarura ry’amajwi rigeze ryerekana ko yatsinzwe anashimira FPR Inkotanyi na Paul Kagame.

Yagize ati “Banyarwanda, nshuti mwanshyigikiye n’Abanyarwanda mwese, biragaragara ko amatora uyatsinze ari umuryango RPF na nyakubahwa Paul Kagame, ndamushimira cyane kandi ngashima amahitamo y’Abanyarwanda.”

Perezida Paul Kagame watorewe kongera kuyobora u Rwanda nawe yashimiye aba bakandida bahataniraga kuyobora u Rwanda aho yavuze ko bagerageje.

Ari ku cyicaro gikuru cya FPR Inkotanyi i Rusororo ahakoraniye abamushyigikiye yagize ati “Nashimiye abayobozi, nashimiye, abayoboke namwe mwese FPR Inkotanyi. Aba kabiri nkurikijeho ni abandi Banyarwanda bose nabo twafatanyije. Ari imitwe ya politiki yindi umunani, izwi twavuze, twamamaje hamwe, ndabashimiye cyane ndetse nshimiye n’abandi bagiye muri iki gikorwa cy’aya matora amashyaka abiri n’abayoboke bayo nabo ndabashimiye ko bagerageje.”

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu saa kumi z’amanywa aribwo amajwi y’agateganyo azatangazwa nyuma yo kugenzura ibyavuye mu byumba by’amatora byose gusa ashimangira ko mu bigaragara ari uko Paul Kagame ariwe ukomeje kuba imbere.

Paul Kagame nyuma yo kumenya 80% by'amajwi y'agateganyo, yashimiye abanyarwanda bose n'abo bari bahataniye uyu mwanya
Yashimiye umuryango we by'umwihariko uko wamubaye hafi muri uru rugendo rwamugejeje ku kongera gutsinda amatora
Paul Kagame yahamagaye ahirengeye urubyiruko rwitanze kugira ngo ibikorwa bye byo kwiyamamaza bigende neza
Perezida Kagame ahoberana na Madamu Jeannette Kagame nk'ikimenyetso cyo kumushimira uko yamubaye hafi
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bateze amatwi Paul Kagame ubwo yabagezagaho ijambo ry'intsinzi
Ibihumbi by'abashyigikiye Kagame bari bakoraniye i Rusororo ku cyicaro gikuru cya FPR Inkotanyi
Ibyishimo byari byasaze abitabiriye iki gikorwa
80% by’amajwi y’ibanze biragaragaza ko Paul Kagame ari imbere mu majwi aho afite 98.66% mu gihe umukurikiye Mpayimana Philippe afite 0.72% naho Habineza Frank akagira 0.45%

Amafoto: IGIHE na KT


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .