00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko amatora ya Perezida wa Repubulika yitabiriwe hirya no hino mu gihugu(Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 4 August 2017 saa 06:00
Yasuwe :

Abanyarwanda bagejeje igihe cyo gutora bazindukiye ku biro by’itora bitandukanye kugirango bitorere Perezida wa Repubulika uzayobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.

Mu bice bitandukanye by’u Rwanda, inkoko niyo yabaye ingoma aho abaturage bazindutse mu museso wa kare bitabiriye icyo bise ‘ubukwe’. Mu turere tumwe tw’igihugu bageze ku biro by’itora saa saba z’ijoro ndetse mu Mujyi wa Kigali naho bazindutse iya rubika aho hamwe na hamwe saa kumi bari ku biro by’itora.

Abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda ni Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi agashyigikirwa n’andi mashyaka umunani; Dr Frank Habineza wa Green Party n’umukandida wigenga Phillippe Mpayimana.

Muri aya matora site zizatorerwaho zingana na 2343, ibyumba by’itora birenga 16 000; muri Diaspora zigera kuri 93 hirya no hino ku Isi.

Impapuro z’itora zizakoreshwa zingana na miliyoni hafi zirindwi zacapwe hakoreshejwe miliyoni zirenga 160 z’amafaranga y’u Rwanda. Abanyarwanda bari ku ilisiti y’itora ni 6,897,076.

Aya matora imbere mu gihugu abaye mu gihe muri Diaspora yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Kanama 2017 aho abatuye muri New Zealand aribo babimburiye abandi mu gutora.

Ibyo wamenya ku buzima bw’abakandida batatu bahatanira kuyobora u Rwanda. Soma: Incamake ku buzima bw’abakandida batorwamo Perezida w’u Rwanda

UKO IKI GIKORWA CYAGENZE HIRYA NO HINO MU GIHUGU

15:05: Ibiro by’itora mu gihugu hose byafunzwe, hakurikiyeho igikorwa cyo kubarura amajwi

  Amafoto ya Paul Kagame n’umuryango we batora

Paul Kagame ashyira urupapuro rw'itora mu gasanduku
Paul Kagame yerekana ibyangombwa mu cyumba cy'itora
Kagame asigwa wino igaragaza ko yatoye
Madamu Jeannette Kagame ashyira urupapuro rw'itora mu gasanduku
Ivan Cyomoro Kagame atora umukuru w'igihugu uzayobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere
Ange Kagame atora
Umuhererezi mu muryango wa Kagame, Bryan Kagame na we yatoye
Ian Kigenza Kagame atora

  Ibyatangajwe na Habineza amaze gutora

Mu kiganiro n’abanyamakuru amaze gutora, Dr Frank Habineza yavuze ko akurikije ibiri kugaragara amatora ari kugenda neza ndetse ko nakomeza kuba mu mucyo no mu bwisanzure nta kimubuza kwakira ibiri buve mu itora.

Yagize ati “Hari icyizere cyo gutsinda kuko abantu benshi baradushyigikiye, abantu bakeneye kubona impinduka. Turizera ko iri joro turarana intsinzi, ariko nk’ishyaka riharanira demokarasi, amatora naba mu mucyo no mu bwisanzure turakira ibivamo.”

Habineza yakomeje ahamya ati “Uyu munsi ndarara ndi Perezida w’u Rwanda”, avuga ko ari ikintu gikomeye kubona n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashobora kugira umwanya mu itora.

13:00: Mpayimana yatangaje ko azongera akiyamamaza mu 2024

Mpayimana Philippe yageze ku biro by’itora byubatse ku ishuri ribanza rya Camp Kigali riherereye mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali ahagana saa sita z’amanywa mu modoka ifite ibara ry’umukara, yinjira mu cyumba cy’itora abanza gusobanurirwa ibijyanye n’itora maze afata akanya nawe aratora.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gutora, yavuze ko yishimiye uburyo amatora yo mu Rwanda ateguye, yemeza ko ari bwemere ibiraza kuva mu matora, avuga ko yatsinda atatsinda ko mu 2024 nta kabuza atazahagarika kwiyamamaza.

Yagize ati “ Amatora y’Umukuru w’Igihugu ataha ya 2024 ndakeka ko ntazahagarika niyo naba natowe naba mfite uburenganzira bwo kongera kwiyamamaza.”

 Abakandida bose bamaze gutora

12:20: Umunyamakuru wa IGIHE, Jean Pierre Tuyisenge, wakurikiranye ibikorwa byo gutora by’Umukandida Mpayimana Philippe, yatangaje ko bitandukanye na Dr Frank Habineza ndetse Paul Kagame; we ntiyazanye n’Umugore we.

Mpayimana yabwiye abanyamakuru ko ibiri buve mu matora ari buze kubyemera, kandi ko afite icyizere ko araza kuyatsinda.

Yavuze ko yishimiye uburyo amatora ateguye kuko ngo ni ubwa mbere yari abonye amatora mu Rwanda

12:10: Umukandida wigenga, Mpayimana Philippe, amaze gutorera mu Karere ka Nyarugenge ku ishuri rya Camp Kigali

  Nyamirambo bashakaga gutora mbere ya saa moya

Abaturage b’i Nyamirambo bazindukiye ku biro by’itora by’aho batorera ari benshi. Abatuye mu Mirenge ya Nyamirambo, Nyakabanda, Rwezamenyo, Gitega na Kimisagara babwiye Umunyamakuru wa IGIHE, Hakizimana Thamimu, ko hari ibyo banenga.

Bagaragaje ko inzego zibishinzwe zagakwiye kwiga uburyo abakuru b’ibiro by’itora n’abaseseri bajya barahira kare kugira ngo amatora atangira mbere ya saa moya.

Kandenzi Mariamu w’imyaka 87 utuye mu Murenge wa Rwezamenyo, we yavuze ko yazinduwe no kwitorera umukuru w’igihugu uzamugirira akamaro.

Abasirikare nabo ntibacikanywe n'amatora
Umusaza afite ubumuga aganira n'itangazamakuru
Abakuze ni bamwe mu batoye mbere y'abandi mu bice bitandukanye by'igihugu
Abihayimana nabo bitabiriye amatora

11:15: Nyuma yo gutora, Perezida Kagame nta kiganiro agiranye n’itangazamakuru ahubwo ahise agenda

11:10: Paul Kagame amaze kugera mu Rugunga aho agomba gutorera. Hari abanyamakuru benshi bari bamutegereje. Ageze ku cyumba cy’itora ari kumwe na Madamu we, Jeannette Kagame ndetse n’abana babo bose bahageze babakurikiye

11:00: Kuri site ya Kamuhoza mu Murenge wa Kimisagara, umaze gutora ari guhabwa ikibiriti

10:50: Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude yatoreye kuri Site ya Ecole Primaire de Gashangiro II.

Aganira n’umunyamakuru wa IGIHE, Bazatsinda Jean Claude, yavuze ko kuba hari abaturage bazindutse nkaho hari umuturage wo mu Murenge wa Nkotsi wageze aho yari gutorera saa munani z’igitondo ari urwego rw’’imyumvire ‘myiza bamaze kugeraho’.

Yakomeje agira ati “Kuba hari abaturage bazindutse birerekana urwego rwiza rw’imyumvire n’uruhare bagomba kugira mu miyoborere bihitiyemo bagezeho.”

Kuri iyi site hateganyijwe gutorera abagera ku 5041 aho byageze saa tatu umubare munini umuze gutora

10:45: Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yatoreye i Remera

  Mu masaha ya mu gitondo, mu Mujyi wa Kigali, nta nyoni yatambaga. Umufotozi wa IGIHE, Mahoro Luqman, ahagana saa mbili yazengurutse mu bice bitandukanye aho inzu nyinshi zari zigifunze bigaragara ko abantu babanje kujya gutora mu masaha ya kare

  I Nyabugogo ho abantu bashaka gufata imodoka berekeza mu ntara zitandukanye bari bazindutse

10:20: Pasteur Bizimungu wabaye Perezida wa gatanu wayoboye u Rwanda nawe yitabiriye amatora Perezida wa Repubulika. Uyu mugabo yagiye ku butegetsi ku ya 19 Nyakanga 1994 ageza ku ya 23 Werurwe 2000

10:00: Abafite ubumuga bafashijwe gutora bashyirirwaho urupapuro rw’itora rubafasha kumenya guhitamo umukandida bashaka

  Hagati aho, Perezida Kagame aratorera kuri site ya Rugunga mu mudugudu w’Imena. Lisiti y’itora ya NEC igaragaza ko uyu mudugudu utoreramo abantu 439, gusa bariyongera bitewe n’abantu bemerewe gutorera aho batiyandikishije nk’abanyamakuru, abashinzwe umutekano n’abandi.

Itangazamakuru ryo mu Rwanda no mu mahanga ni ryinshi cyane ritegereje ko umukuru w’igihugu aza gutora. Abaturage batuye mu mudugudu umwe na Perezida Kagame bakomeje gutora nkuko bisanzwe

Uko byifashe aho Perezida Kagame ari butorere

 Itangazamakuru ryabukereye ritegereje ko Perezida Kagame atora

9:35: Umunyamakuru wa IGIHE, Evariste Nsengimana yaganiriye na Prof. Sam Rugege, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga nyuma yo gutora Perezida wa Repubulika.

Rugege yashimye uko amatora ari kugenda aho yavuze ko ari byiza kuba abanyarwanda batangiye gutora kare kandi n’ubu bakaba bacyitabira.

Yakomeje asobanura ko abona amatora yo mu Rwanda kuri iyi nshuro ari kimwe n’ayayabanjirije kandi ari ikimenyetso cya demokarasi.

Ati "Ndabona ari kimwe n’andi, n’ubundi abantu bitabiriye mu bwinshi ntidutekereza ko biri busubire hasi ahubwo ndumva abantu bagenda biyongera. Icyo mbona ni uko abanyarwanda bamaze gusobanukirwa demokarasi, bamaze kumva ko ari byiza ko bafatanya n’abayobozi babo, ko bitorera abayobozi bagafatanya nabo kugira ngo babageze ku byiza bamaze kugeraho kuva mu myaka 20 ishize ubona ibintu bigenda bimera neza, bagenda babona ijambo, bigatuma n’ibyo bifuza kugeraho mu iterambere babigeraho."

Yakomeje agira ati “Ndumva amateka y’u Rwanda amaze kubigisha, ni nk’isomo ko amatora cyangwa politiki bitagomba amakimbirane. Politiki ishobora kuba mu mahoro, mu ituze hatariho kurwana cyangwa kwicana kugira ngo abantu babone ibyo bashaka. Abantu bashobora kubona ibyo bashaka bagatera imbere bafatanije n’abayobozi babo bitoreye. Ni isomo rikomeye ryabaye mu Rwanda, bikwiriye kubera isomo n’ibindi bihugu kugira ngo abantu babone ko Politiki n’amatora bigomba kuba mu mahoro no mu mutuzo.”

Prof. Sam Rugege, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga nyuma yo gutora Perezida wa Repubulika

 Indi nkuru wasoma: Ibyamamare mu Rwanda byitabiriye itora rya Perezida wa Repubulika (Amafoto)

  Umuturage ufite ubumuga bwo kutabona yitabiriye amatora aherekejwe n’umwana we kuri site yitora ya Kimisagara

9:30: Dr Agnes Binagwaho wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima na Prof. Sam Rugege, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga bitabiriye amatora. Bombi batoreye ku cyumba cy’itora cya Green Hills i Nyarutarama

09:25: Mu Bugesera: Kuri site y’itora ya Groupe Scolaire Ntarama mu Karere ka Bugesera, gutora byatangiye saa moya zuzuye. Umunyamakuru wa IGIHE, Manzi Rema Jules, yahageze saa 9:00 asanga mu byumba bitanu biri kuri iyi site, bibiri abaturage barangije gutora hari kugenda haza umwe umwe ndetse n’abashinzwe gutoresha bafasha bake bafite ibibazo nk’abataye amakarika y’itora.

Umuyobozi w’iyi site, Gashirabake Jerome yabwiye IGIHE ko bateganya ko abaturage 2449 ari bo bari butorere kuri iyi site

Kuri GS Ntarama ibyumba bimwe byarangije gutora hari kuza umwe umwe
Nk'ibisanzwe mu Bugesera abaturage baje gutora bagenda ku magare
Nubwo afite ubumuga bw'ingingo nawe yazindutse atora Perezida wa Repubulika
Umunyamakuru Elie Fatty wa Radio Authantique amaze gutora i Ntarama

9:20: Barafinda Sekikubo Fred, umwe mu bashatse kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika yitabiriye ibikorwa by’amatora. Yatoreye kuri site ya King David i Kanombe mu Mujyi wa Kigali

Barafinda n'umugore we berekeza gutora

  Amafoto ya Dr Frank Habineza amaze gutora

Dr Frank Habineza yamaze gutora agirana ikiganiro n’abanyamakuru bari benshi barimo abo mu Rwanda n’abakorera itangazamakuru mpuzamahanga.

Avuze ko yishimiye uko amatora ari kugenda kugeza ubu, gusa ngo yabanje kugira imbogamizi aho indorerezi z’ishyaka rye ryabanje kubura uburenganzira bwo kwinjira mu byumba bimwe by’itora bitewe n’impungenge ku nyandiko bari bitwaje.

Gusa ngo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yahise imwizeza ko icyo kibazo kigiye gukemuka akaba yiteguye kwakira ibirava mu matora kuko kugeza ubu ‘bigaragara ko ari gukorwa mu mucyo’.

Asoje abwira abanyamakuru ko afite icyizere ko uyu munsi urangira ari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Umugore wa Dr Frank Habineza, Kabalira Edith, yatangaje ko yishimiye uburyo abantu bazindutse bajya gutora ndetse ko umugabo we afite amahirwe angana na 65% yo gutsinda

08:55: Ku cyumba cy’itora cyo kuri Green Hills, indorerezi za AU zahageze ahagana saa mbili na 40 z’igitondo

08:50: Umunyamakuru wa IGIHE, Rabbi Malo Umucunguzi, wakurikiranye ibikorwa byo gutora by’umukandida, Dr Frank Habineza, yavuze ko nyuma yo kwihitiramo Perezida wa Repubulika, yabwiye itangazamakuru ko mu gihugu hose ahafite indorerezi zigera kuri 500 zimuhagarariye.

Dr Frank Habineza yakomeje avuga ko ibyagiye bivugwa ko mu Rwanda hari ubwoba bwo gutora atari ukuri kuko we ubwe ntabwo yigeze abona akurikije uburyo abanyarwanda bitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza n’uko bitabiriye amatora nyir’izina.

08:40: Umukandida Dr Frank Habineza wa Green Party amaze gutora amaze gutora Perezida wa Repubulika. Ahise aganira n’itangazamakuru aho asobanuye uko yabonye ibikorwa by’amatora

  Aho abakandida bari butorere

Umukandida w’ishyaka Green Party, Frank Habineza, we ari butorere Kimironko ku ishuri ribanza rya Kimironko ya Kabiri

Umukandida wigenda, Mpayimana Philippe, biteganyijwe ko ari butorere mu Murenge wa Nyarugenge kuri site y’itora ya Camp Kigali

Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi, we ari butorere kuri APE Rugunga

  Inshingano za Perezida wa Repubulika

Itegeko Nshinga mu ngingo ya 98 rivuga ko “Perezida wa Repubulika ni we Mukuru w’Igihugu. Perezida wa Repubulika ashinzwe kurinda Itegeko Nshinga no kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Perezida wa Repubulika yishingira ko Leta ikomeza kubaho, ubwigenge n’ubusugire bw’Igihugu no kubahiriza amasezerano mpuzamahanga. Perezida wa Repubulika, rimwe mu mwaka, ageza ku Banyarwanda ijambo rigaragaza uko Igihugu gihagaze.”

08:00: I Rusizi, umwe mu baturage yitabiriye igikorwa cy’itora yambaye imyambaro iriho ibirango by’abakandida asubizwa mu rugo kugira ngo ahindure abone kugaruka

Yageze ku biro by'itora yambaye ishati iriho ibirango by'ishyaka asubizwa mu rugo guhindura

  I Kanombe hari itorero riri gususurutsa abitabiriye igikorwa cy’amatora

07:45: Abapolisi nabo bazindukiye mu bikorwa by’amatora kimwe n’abandi baturage bose.

Kuri Site ya Nyabugogo, hari umurongo munini w’abapolisi bazindutse baza gutora kugira ngo basubire mu kazi kabo ka buri munsi ko gucungira abaturage umutekano.

Umunyamakuru wa IGIHE, Moise Mfitumukiza, yatangaje ko bari gushyirwa ku mirongo yabo yihariye kugira ngo batore hanyuma bakomeze akazi kabo

07:30: Abafite ubumuga nabo bitabiriye igikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika

  Udushya i Gacuriro

Kuri Site ya Gacuriro iratoreraho abantu 9600, mu byumba 10 bitorerwamo n’abo mu midugudu itanu yo hafi aho; hari udushya dutandukanye turimo amazi yagenwe yo guha umaze gutora, n’icyumba cy’abafite intege nke.

Ushinzwe ibikorwa by’amatora kuri iyi site, yabwiye Umunyamakuru wa IGIHE, Evariste Nsengimana, ko icyo cyumba by’umwihariko kigenewe abagore bashobora ‘gutungurwa n’imihango’ cyangwa bagashaka konsa

 Uyu Mukecuru yabaye uwa mbere mu gutora mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera. Yitwa Mukankundiye Christine aho yavuze ko atashakaga umuntu wamutanga gutora umukandida we akunda

07:15: Perezida wa Sena, Makuza Bernard, yageze kuri site ya Gacuriro aho ari mu ba mbere bamaze gutora

 Aba mbere barangije gutora

07:10: Gutora birakomeje no muri Kacyiru

07:05: Kuri site ya Saint Patrick abaturage batangiye kuhagera saa kumi n’imwe n’igice. Saa 06:55 abashinzwe gutoresha barahiriye imbere y’abaturage n’indorerezi. Saa moya zuzuye ku biro byose abatoresha babanje kwereka abaturage ko mu duseke two gutoreramo nta kintu kirimo ari nabwo amatora yahise atangira ku mugaragaro.

Kuri iyi site iri mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Niboyi, Akagari ka Niboyi muri rusange, Umunyamakuru wa IGIHE, Manzi Rema Jules, yatangaje ko hari ibyumba 16 by’itora, biteganyijwe ko hatorera abantu 7584

07:00: Mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, abasheshe akanguhe cyo kimwe n’ababyeyi batwite n’abandi bafite imbaraga nke bashyizwe imbere ku murongo. Uwa mbere watoye ni umusaza ukuze aho yahize ataha n’akanyamuneza ku maso

  Karahamuheto Emmanuel, Umudugudu Kagarama, mu Murenge wa Kagugu amaze gutora

 Abarangije gutora bari gusubura mu mirimo yabo

06:55: Kuri Site ya Remera Catholique ya Rukiri ya II, abaturage bitabiriye hakiri kare nkuko byagenze no mu tundi turere tw’igihugu. Umunyamakuru wa IGIHE, Tombola Felicie, yageze kuri iyi site aho saa moya zuzuye abakorera bushake barahiriye inshingano zabo zo gukurikirana imigendekere myiza y’amatora ya Perezida wa Repubulika

  Kimironko naho barahiye…

  Indorerezi za AU i Rusizi zahageze kare…

06:50: Ishuri rya Shengampuli, Akagari Rushengamura, Umurenge Masoro mu Karere Rulindo, Umunyamakuru wa IGIHE, Aimable Dusabimana yatangaje ko haratorera abantu 2860, aba mbere saa kumi n’imwe bari bahageze. Ubu bategereje saa moya bagatora Perezida wa Repubulika

06:45: Kuri site ya Saint Bruno mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, saa kumi n’ebyiri bari bageze ku mirongo bategerereje gutora. Muri aka Karere, imyiteguro yakozwe aho Umunyamakuru wa IGIHE Sitio Ndoli yabashije kugera. Abakuze nibo babanjwe imbere ku mirongo

06:40: Mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Cyuve mu Kagari ka Kabeza kuri site ya Ecole Primaire de Gashangiro ahahuriye imidugudu icyenda yo muri aka kagari abaturage bazindutse mu ruturuturu.

Umunyamakuru wa IGIHE, Bazatsinda Claude, yageze kuri iyi site aho abiganjemo abakuze bari mu bambere bageze ku biro by’itora

06:35: Umunyamakuru wa IGIHE, Olivier Mugwiza, yageze mu bice bitandukanye bya Kigali nka Kanombe n’ahandi. Mu gihe bivugwa ko abo mu mujyi aribo bitabira ibikorwa nk’ibi nyuma y’abandi, aha hose siko byagenze kuko mu Kagari ka Rubilizi, saa kumi n’ebyiri abantu bari bageze ku biro by’itora abandi bari mu nzira berekeza aho bagomba gutorera. Igikorwa cy’itora cyatangiye saa moya nkuko byari biteganyijwe

06:30: Umuyobozi wa site y’itora ya Nyamabuye muri Gatsata Nsengiyumva Martin yabwiye IGIHE ko kuri iyi site hari butorere abantu 11,000. Mbere yo kugera aha mu Gatsata, Umunyamakuru wa IGIHE, Moise Mfitumukiza yageze i Nyabugogo muri Gare asanga ibikorwa byakomeje nkuko bisanzwe. Abantu bamwe babanje kujya mu kazi kabo ka buri munsi mbere yo kwitabira amatora

06:15: Kuri Site ya Groupe Scolaire Tare hafi yo kuri Nyirangarama mu Murenge wa Bushoki, kuri iyi site haratorera abantu 1811. Saa 5:30 hari abantu bagera kuri 40.

Abasaza ku myaka igera kuri 76 bahazindukiye n’utubando twabo, aho babwiye Umunyamakuru wa IGIHE, Jean d’Amour Mugabo, bati “ibi ni ibirori bikomeye’, ngo ntibibuka inshuro bamaze gutora Umukuru w’Igihugu kuko ari nyinshi.

06:05: Mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Bushoki, abakuze bitwaje ibiseke banatega urugori aho bavuga ko barutegeye ‘uwo bari butore’.

Ibiseke bitwaje ni ibyo gusobanura ko bahinga bakeza. Umunyamakuru wa IGIHE wageze mu Murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo, Jean d’Amour Mugabo yatangaje ko aba mbere bageze ku biro by’itora ahagana saa cyenda z’igitondo.

Bicaye ku biro by’itora hanze bategereje ko isaha nyir’izina yo gutangira amatora itangira. Aha i Bushoki, byitezwe ko hari butorere abantu 1,544.

06:00: Mu Murenge wa Kacyiru, abaturage nabo bazindutse bajya gutora. Umunyamakuru wa IGIHE, Euphrasie Nyishimire yageze kuri site y’itora ya Groupe Scolaire ya Kacyiru II ahasanga umurongo w’abantu bitabiriye amatora. Abakuze nabo bari mu nzira birinda ko baza guhura n’umuvundo mu gihe baba bageze ku biro by’itora hakeye.

Abatoresha bagiye gusobanura uko amatora ari bukorwe nabo bazindutse ndetse muri Kacyiru bari bahageze mbere ya saa kumi n’ebyiri

05:30: Umunyamakuru wa IGIHE, Evariste Nsengimana, yageze kuri site ya Kagugu mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo. Ahagana saa kumi n’imwe n’igice yasanze abantu bazindutse aba mbere bahageze saa munani z’ijoro.

Kuri iyi site haratorera abantu 18203, mu byumba 29.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .