00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba mu Bubiligi bagiye guhurira mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 5 April 2024 saa 10:44
Yasuwe :

Tariki ya 7 Mata 2024 nk’uko bisanzwe mu Rwanda no mu bihugu rufitemo Ambasade, ni umunsi utangira icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kimwe n’ahandi henshi u Rwanda rufite Ambasade mu Bubiligi naho hazabera iki gikorwa. Nk’uko bisanzwe kizabera muri Komine ya Woluwe Saint Pierre, (Avenue Roger Vandendriessche à Woluwe-Saint-Pierre) iherereyemo Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Bruxelles.

Ni umuhango uzitabirwa n’Intumwa ya Guverinoma y’u Bubiligi, Umuyobozi w’Umujyi wa Woluwe Saint Pierre, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga itandukanye ikorera muri iki gihugu, uyobora Ibuka-Mémoire & Justice-Belgique.

Uyu munsi kandi utangwamwo ubuhamya bw’uwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango uzakurikirwa n’ ibindi bikorwa birimo birimo urugendo rwo kwibuka rusozwa kandi n’umugoroba wo kwibuka.

Saa Yine n’igice uzaba ari umwanya wo kwakira abantu kugeza saa Tanu, guhera saa Tanu kugeza Saa Saba hazatangwa ibiganiro n’ubuhamya.

Amafoto yaranze igikorwa cyo Kwibuka mu 2023

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .