00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba muri Nigeria basabwe guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 10 April 2024 saa 07:47
Yasuwe :

Abanyarwanda baba Nigeria, abayobozi mu nzego za leta muri icyo gihugu, abahagariye ibihugu byabo, abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’inshuti z’u Rwanda bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabwa guharanira ko ibyabaye bitazongera.

Ni umuhango wabereye mu murwa mukuru wa Nigeria, Abuja ku wa 7 Mata 2024.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Bazivamo Christophe, yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi atari impanuka, ahubwo ari indunduro y’umugambi mubisha wateguwe igihe kirekire.

Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni indunduro y’urwango n’amacakubiri ashingiye ku moko yabibwe n’abakoloni, atizwa umurindi n’ubuyobozi bubi bwakurikiyeho kugeza mu 1994, ubwo Abatutsi barenga miliyoni bishwe bazira ubwoko bwabo amahanga arebera.’’

Yakomeje avuga ko “Turi kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, duha icyubahiro abayiburiyemo ubuzima, ariko kandi tunashima ubutwari n’ubudaheranwa bw’abayirokotse. Turishimira kandi iterambere igihugu cyacu kimaze kugeraho kubera amahitamo meza cyakoze ku bw’imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika. Aha ndavuga ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda no kugira igihugu gifite icyerekezo n’intego.”

Yasabye amahanga kuba maso no guhagurukira rimwe akamagana kandi akanahana abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside, abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yanasabye ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yakwigishwa mu mashuri ndetse hakanubakwa n’inzibutso (memory symbols) hirya no hino ku Isi mu rwego rwo kwigisha no gutoza abakiri bato gukumira no kurwanya ivangura n’amacukubiri ayo ariyo yose.

Rear Admiral Samuel Ilesanmi ALADE wari indorerezi (Military Observer) mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda mu 1994-1995 yagaragaje ko rwanyuze mu nzira y’inzitane ngo rugere aho rugeze uyu munsi.

Ati “Insanganyamatsiko ‘Kwibuka Twiyubaka’, ikubiyemo ubuzima bwose bw’u Rwanda, imibereho myiza, politiki… Nzi u Rwanda kuva mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugeza uyu munsi turuvuga imyato. Iki gihugu cy’imisozi igihumbi cyanyuze mu nzira y’inzitane kugira ngo kigere aho kiri none. Aha ndashima ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu kugira igihugu cyabo intangarugero ku Isi.”

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Afurika wari uhagarariye Ubuyobozi bwa Nigeria, Ambasaderi Safiu O. Olaniyan, yavuze ko igihugu cye cyifatanyije n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba guharanira ibyabaye bitazongera ukundi.

Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye muri Nigeria, Bwana Mohamed M. Malick Fall, yasomye ubutumwa bw’umunyamabanga wa Loni bushimangira ko abazize Jenoside yakorewe Abatutsi batazibagirana kandi anashima ubutwari bw’abayirokotse.

Abitabiriye Kwibuka30 bakurikiye filime kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'aho u Rwanda rugeze rwiyubaka mu myaka 30 ishize
Abahagariye ibihugu byabo n'abakozi b’imiryango mpuzamahanga muri Nigeria bitabiriye Kwibuka30
Abitabiriye Kwibuka30 bakurikiye ikiganiro
Ambasaderi wa Sudani y'Epfo muri Nigeria acana urumuri rw'icyizere
Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye muri Nigeria, Mohamed M. Malick Fall, acana urumuri rw'icyizere
Amb. Bazivamo na Amb. Safiu O. Olaniyan bacana urumuri rw'icyizere
Umunyamabanga wa mbere muri Ambasade y'u Rwanda muri Nigeria, Nkuriyingoma François, niwe wari umuyobozi wa gahunda
Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye muri Nigeria, Mohamed M. Malick Fall, asoma ubutumwa bw'Umunyamabanga Mukuru wa Loni
Amb. Bazivamo ageza ijambo ku bitabiriye Kwibuka30
Amb Safiu O. Olaniyan, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Nigeria ageza ijambo ku bitabiriye Kwibuka30
Abanyarwanda baba muri Nigeria bitabiriye umuhango wo Kwibuka30

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .