00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ethiopia: Bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, hasabwa ko iba isomo ku bagihembera urwango

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 9 April 2024 saa 07:07
Yasuwe :

Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia ifatanyije na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Iki gikorwa ngarukamwaka cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 7 Mata 2024, cyatangiye kuba hagati ya Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kuva mu 2010.

Uyu mwaka, igikorwa cyo kwibuka cyatangijwe n’urugendo rwo Kwibuka, rwabereye ku cyicaro cya Afurika Yunze Ubumwe, rwitabirwa n’abasaga 300 barimo abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga muri Ethiopia, abanyamadini, Abanyarwanda batuye muri Ethiopia, abakozi ba Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, abanyeshuri na bamwe mu Banya-Ethiopia.

Abitabiriye uyu munsi wo kwibuka bafashe umwanya wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bacana urumuri rw’urwibutso ndetse banafata umunota wo kwibuka saa Sita zuzuye.

Komiseri wa Komisiyo ya Politiki, Amahoro n’Umutekano (PAPS), Bankole Adeoye, yagarutse ku buremere bw’ibyabaye mu Rwanda, akangurira abari aho gusenyera umugozi umwe, bakumira bivuye inyuma icyasubiza Afurika mu icuraburindi.

Yanasangije abari aho aho igikorwa cy’Urwibutso ku Burenganzira bwa muntu mu buryo bw’Ikoranabuhanga kigeze gitegurwa na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Urwo rwibutso ruzaba rurimo ibiranga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Red Terror yo muri Ethiopia, Apartheid yo muri Afrika y’Epfo, ubucakara n’ubukoloni muri Afurika.

Mu ijambo rya Ambasaderi Jainab Jagne wa Gambia akaba ari na we ukuriye Akanama ka Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe Amahoro n’Umutekano (PSC) mu kwezi kwa Kane, yihanganishije Abanyarwanda, agaruka ku mvugo y’urwango n’ingengabitekerezo iri hirya no hino ku Isi.

Ukuriye Umuryango w’Abibumbye muri Afurika Yunze Ubumwe, SRSG Parfait Onanga, yahamagariye abari aho kurwanya uwashaka kubabibamo urwango n’amacakubiri, abibutsa ko u Rwanda rugomba kubabera isomo ku byarubaheyo ndetse n’aho rugeze rwiyubaka.

Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Dr Monique Nsanzabaganwa, wari uhagarariye Umuyobozi wawo Moussa Faki Mahamat, yagarutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, afata mu mugongo abarokotse.

Yibukije ko iki gikorwa ngarukamwaka gikwiye kubera isomo Abanyafurika ndetse n’Isi yose, bakarwanya amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ipfobya ryayo aho riva rikagera.

Kubera izo mpamvu, uyu muryango ukaba warashyizeho Intumwa yihariye yo kurwanya no gukumira icyaha cya Jenoside n’ibindi byaha by’indengakamere.

Dr Nsanzabaganwa yashimye cyane Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda kubera umurava, imbaraga ndetse n’umutima bagize biyubaka, asoza abasaba kwibuka biyubaka.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ethiopia, Amb. Mesganu Arga Moach, yihanganishije Abanyarwanda mu izina rya Guverinoma ya Ethiopia n’abaturage bayo.

Yagaragaje ko Ethiopia itatereranye u Rwanda mu bihe bikomeye rwarimo nyuma ya Jenoside, ikaba yarohereje abasirikare bayo mu Rwanda mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano. Yasoje ijambo rye yizeza Abanyarwanda ko bazakomeza gufatanya kubaka ibihugu byabo n’imibanire myiza ibiranga.

Mu ijambo rya Ambasaderi Charles Karamba uhagarariye u Rwanda muri Ethiopia no mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yakanguriye abari bitabiriye icyo gikorwa gushyira imbaraga mu kurwanya abapfobya Jenoside, bikorwa n’abasize bayikoze ndetse n’inshuti zabo.

Yasabye ko abakoze Jenoside bashyikirizwa ubutabera maze bagahanwa mu mategeko, cyangwa bagakurikiranwa aho bari, ariko bagahanwa.

Yashimiye byimazeyo Guverinoma ya Ethiopia idahwema gufatanya n’u Rwanda, atanga urugero rwa Dr. Abiy Ahmed, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia wari mu basirikare baje mu Rwanda mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu 1994.

Iki gikorwa cyasojwe n’umugoroba wo kwibuka wabereye ku biro bya Ambasade gihuza Abanyarwanda benshi. Bahawe ibiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, uruhare rwa FPR Inkotanyi n’ingabo zayo za RPA mu kuyihagarika no kubohora igihugu, ndetse no kurwanya ingengabitekerezo yayo, abayipfobya n’abayihakana.

Bunguranye ibitekerezo ku buryo bakomeza kurwanya Jenoside, ipfobywa ryayo n’ingengabitekerezo yayo.

Abasaga 300 bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka muri Ethiopia
Abitabiriye iki gikorwa bacanye urumuri rw’urwibutso ndetse banafata umunota wo kwibuka
Komiseri wa Komisiyo ya Politili, Amahoro n’Umutekano (PAPS), Bankole Adeoye, yakanguriye abitabiriye iki gikorwa gusenyera umugozi umwe
Ukuriye Umuryango w’Abibumbye muri Afurika Yunze Ubumwe, SRSG Parfait Onanga, yasabye abitabiriye iki gikorwa kurwanya uwashaka kubabibamo urwango n’amacakubiri
Amb. Mesganu Arga Moach yihanganishije Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka
Dr Monique Nsanzabaganwa yashimye cyane Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda kubera umurava, imbaraga ndetse n’umutima bagize biyubaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .