00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jason Nshimye uyobora IBUKA muri Amerika n’umugore we banditse igitabo kuri Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 April 2024 saa 08:45
Yasuwe :

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwinjira mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, abanditsi bakomeje kugaragaza ubutumwa bwabo ku Banyarwanda ndetse n’amahanga ku kuri kw’aka kaga kagwiriye Igihugu.

Mu banditsi basohoye ibitabo barimo Jason Havuga Nshimye, umwanditsi w’Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho afatanyije n’umugore we Françoise Uwimana banditse Igitabo bise “Rwanda. Remember, Unite, Renew”.

Havuga Nshimye ni umusirikare mu Ngabo za Amerika zirwanira mu Kirere ndetse ni we uyobora Umuryango Uharanira Inyungu z’Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA-USA, kuva mu Ukuboza 2020, ubwo watangizwaga.

Yavuze ko igitabo cye kigaruka ku mateka mabi yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uko u Rwanda rwaje kwiyubaka rukaba rumaze kwiteza imbere nyuma y’imyaka 30.

Muri iki gitabo cy’amapaji asaga 300 kiri mu Rurimi rw’Icyongereza, Jason Nshimye n’umugore we bagaruka ku mateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yateguwe n’uko ivanguramoko ryatangiye mu gihe cy’ubukoloni kugeza igihe Ingabo za RPA ziyihagaritse mu 1994.

Abanditsi bakomeza banagaragaza urugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda rushingiye ku bumwe ndetse n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Bavugamo uko Musenyeri André Perraudin yagize uruhare mu gutangiza ingengabitekerezo n’uburyo abandi Banyaburayi bakomeje guhembera urwango rwagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iki gitabo kandi babaramo inkuru y’amateka mabi banyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko baje kurokorwa n’Inkotanyi kandi zikabafasha kongera kwiyubaka no kwiga.

Jason Havuga Nshimye n’umugore we, Françoise Uwimana hari aho bavuze uburyo babaye mu bigo by’imfubyi, ariko nyuma Leta y’u Rwanda ikabafasha gukurira mu miryango.

Bagaragaje kandi uburyo ubumwe n’ubwiyunge bwabaye imbarutso yo kongera kwiyubaka ku gihugu cyasaga nk’icyarimbutse kigasubira ku busa mu bice hafi ya byose bigize ubuzima bwacyo birimo ubukungu, ubuvuzi, uburezi, ikoranabuhanga, ishoramari, siporo ndetse n’ibindi.

Umwanditsi Jason Nshimye avuga ko iki Gitabo bateganya no kugishyira mu zindi ndimi kugira ngo kizabashe kugera kuri benshi batumva Icyongereza.

Ati "Intego nkuru ni uko kizashyirwa mu ndimi nyinshi zishoboka kugira ngo abantu benshi bashobore kumva ubuhamya bugikubiyemo."

Kugeza ubu Igitabo “Rwanda. Remember, Unite, Renew’’ kiboneka ku rubuga rwa Amazon rucururizwaho ibitabo.

Jason Nshimye uyobora IBUKA USA n’umugore we, Françoise Uwimana banditse igitabo kuri Jenoside
Kugeza ubu igitabo “Rwanda. Remember, Unite, Renew’’ kiboneka ku rubuga rwa Amazon

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .