00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Linda Melvern yasobanuye uburyo Amerika, u Bwongereza n’u Bufaransa byarwanyije ko u Rwanda rutabarwa muri Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 April 2024 saa 08:33
Yasuwe :

Linda Melvern, umwanditsi akaba n’umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye w’Umwongerezakazi, yagaragaje ko ibihugu by’u Bwongereza, Leza zunze ubumwe za Amerika ndetse n’u Bufaransa byarwanyije ko mu Rwanda hakohereza ubutabazi bugamije kurengera Abatutsi, mu gihe Jenoside yari irimo gukora.

Ibi uyu Mwongerezakazi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mata, ubwo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri Singapore bibukaga ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Suède ifatanyije n’umuryango IBUKA ukorera muri iki gihugu.

Melvern, kuri ubu ufite imyaka 74, yavuze ko ubwo Jenoside yari irimbanyije, Nouvelle-Zélande ibinyujije ku wari uyihagarariye muri Loni, yakomeje gutanga impuruza ko hagira icyakorwa ngo Jenoside yakorerwaga Abatutsi igaharikwa.

Ubu busabe bwa Nouvelle-Zélande bwatambamiwe n’ibihugu by’u Bwongereza, Amerika ndetse n’u Bufaransa, binyuze mu kanama gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi.

Yagize ati “Mu mpera za Mata 94 tariki 29, habaye inama yamaze amasaha umunani y’Akanama gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi yigaga ku kuba hakoreshwa ijambo Jenoside, bijyanye n’ibyariho biba mu Rwanda. Amerika, u Bwongereza n’u Bufaransa, ku bw’impamvu na n’ubu zitarasobanurwa neza, byarabyanze. Uko ni ugutsindwa k’umuryango mpuzamahanga binyuze mu kanama k’amahoro n’umutekano ku isi”.

Mu buhamya yatangiye muri uyu muhango wo Kwibuka, Jean Nepo Sibomana warokotse Jenoside akaba n’Umurinzi w’Igihango, yagaragaje ko kurimbura Abatutsi ari umugambi mubisha wateguye ukanakorerwa igeragezwa, kuva kera.

Sibomana yagize ati “Muri 91 ni bwo batangiye gukorera ku miryango yacu igerageza rya Jenoside yari yarateguwe. Icyo gihe twavuye mu rugo duhungira ku kiliziya. Twamaze ibyumweru bibiri mbere y’uko Leta idutegeka gusubira mu ngo. Aho hari muri 91. Kuva icyo gihe nta munsi n’umwe nigeze ndara mu rugo. Ku manywa nta kibazo twajyaga ku ishuri ariko iyo twatahaga, nijoro twararaga mu bihuru”.

Sibomana yavuze ko Leta yariho yakomeje guha abicanyi imyitozo yo kubatoza kwica abantu benshi bashoboka, ndetse ibi baza kubishyira mu bikorwa Jenoside nyirizina itangiye, muri Mata 1994.

Mu butumwa bwe, Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Jean de Dieu Uwihanganye, yashimangiye ko Jenoside ari icyaha cyibasira inyoko muntu, bityo kukirwanya bikaba bisaba ubufatanye bw’umuryango mpuzamahanga.

Yunzemo ko biri mu nyungu z’umuryango mpuzamahanga, gushyiraho amategeko ahana icyaha cya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, ndetse ibi bikajyana no gukorana n’ibihugu ku giti cyabyo n’abandi bafatanyabikorwa, mu guhashya ihakana n’ipfobya rya Jenoside.

Uyu muhango wo kwibuka muri Singapore waranzwe n’igikorwa cyo gufata umunota wo kunamira no kuzirikana inzirakarengane z’Abatutsi zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hamwe no gucana urumuri rw’icyizere.

Abantu bakabakaba 200 barimo abadipolomate, abayobozi b’ibigo bikomeye by’ubucuruzi, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, ndetse n’abarimu n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Nanyang Technological University (NTU), ni bo bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi muri Singapore.

Hacanywe urumuri rw'icyizere
Linda Melvern yavuze ko ibihugu by'ibihangange byanze ko ibyaberaga mu Rwanda byitwa Jenoside kugira ngo bidatabara
Uyu muhango witabiriwe n'abantu n'abasaga 200
Perezida wa Ibuka muri Suède, Josine Kanamugire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .