00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibuka30: Abanyarwanda baba muri Maroc n’inshuti zabo bunamiye abishwe muri Jenoside

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 10 April 2024 saa 04:34
Yasuwe :

Ambasade y’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc ku bufatanye n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu n’inshuti z’u Rwanda, yibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabereye mu Isomero ry’Igihugu rya Maroc riherereye i Rabat ku wa 7 Mata 2024.

Cyitabiriwe n’abasaga 300 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye z’icyo gihugu, abahagarariye ibihugu byabo muri Maroc, abikorera, sosiyete sivile, abafatanyabikorwa, abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Maroc, urubyiruko rwa Maroc ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Iki gikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abacyitabiriye barukoreye imbere y’inyubako y’Isomero ry’Igihugu rya Maroc.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Shakilla Kazimbaya Umutoni, yasobanuye urugendo rw’u Rwanda mu Kwibuka no kwiyubaka, hifashishijwe amafoto yashyizwe mu marembo y’iryo somero.

Muri iki gikorwa kandi hafashwe umunota wo Kwibuka, hunamirwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hacanwa urumuri rw’icyizere rwaherekejwe n’ubutumwa bwo Kwibuka bwatanzwe n’urubyiruko.

Ambasaderi Umutoni yashimiye inshuti z’u Rwanda zifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka Abatutsi basaga miliyoni imwe bishwe mu 1994.

Yanagize umwanya wo gushimira ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame wari no mu Ngabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, anamushimira ko yashyize imbere ubumwe b’Abanyarwanda nk’inkingi y’iterambere ry’igihugu.

Yasangije kandi abari aho impungenge z’u Rwanda ku kibazo cy’amagambo y’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside bigaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho abayobozi b’iki gihugu bashishikariza kwica Abatutsi b’Abanye-Congo.

Muri iki gikorwa cyo Kwibuka, hanagarutswe ku buhamya bw’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, filime mbarankuru ku mateka yayo n’urugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya 1994.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bwami bwa Maroc, Fouad Yazough, yatangaje ko Maroc yifatanyije n’u Rwanda muri iki gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bwabashije kubanisha Abanyarwanda mu mahoro nyuma ya Jenoside, ndetse igihugu kikaba gikataje mu iterambere, aboneraho gushimangira umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Maroc.

Iki gikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Shakilla Kazimbaya Umutoni, yasobanuye urugendo rw’u Rwanda mu Kwibuka no kwiyubaka, hifashishijwe amafoto yashyizwe mu marembo y’isomero rikuru rya Maroc
Ambasaderi Kazimbaya Umutoni na bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iki gikorwa, ubwo bacanaga urumuri rw'icyezere
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iki gikorwa ubwo batangaga ubutumwa bwo Kwibuka
Abitabiriye iki gikorwa basobanuriwe amateka y'u Rwanda akubiyemo urugendo rwarwo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bari muri Maroc, bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasaderi Shakilla Kazimbaya Umutoni yashimiye inshuti z’u Rwanda zifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Abatutsi basaga miliyoni imwe bishwe mu 1994

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .