00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Butaliyani: Abanyarwanda bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 26 March 2024 saa 09:37
Yasuwe :

Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu Butaliyani bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, bibutswa ko u Rwanda ubu ari intangarugero mu kwerekana iterambere ry’umugore ndetse n’ubushobozi afite bitandukanye n’uko byahoze mbere.

Ni muhango wabaye ku itariki 23 Werurwe 2024, mu Mujyi wa Torino mu Butaliyani.

Ntamanyoma Beathe uyobora Diasipora Nyarwanda mu Butaliyani yashimiye Abanyarwanda n’inshuti zabo bari bitabiriye uyu muhango, abibutsa ko ubu abagore bahawe ijambo, amahirwe batari bafite ubu bakaba bayafite by’umwihariko mu Rwanda nk’Igihugu gifite aho kigeze heza mu guteza imbere abagore kuva mu myaka 30 ishize.

Yagize ati “Ubu rero ibintu byarahindutse umugore afite ijambo kera nta mahirwe yari afite yo kwiga yewe ngo ajye no muri kaminuza ariko ubu umugore fite ijambo mu muryango mugari ashobora no gufata ibyemezo”.

Yakomeje avuga ko “Ntanze urugero nko mu Gihugu cy’iwacu kiri mu iterambere aho umugore yahawe agaciro. Umugore ari mu nzego zose umugore ayobora ibigo bikomeye, umugore afata ijambo agafata n’ibyemezo”.

Agaruka ku mateka y’iyu munsi, Ntamanyoma yavuze ko mu 1857 abagore bishyize hamwe bagasanga bakwiye kwibutsa Isi ko hari uburenganzira bwabo bakwiye guharanira mu rwego rwo kwiteza imbere.

Yavuze kandi ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka yo kudaheza umugore mu iterambere yuzuzanya no kuba uyu munsi hari abagore n’abakobwa bakora imirimo ikomeye yakorwaga n’abagabo gusa mu gihe cyashize nk’iy’imbaraga, gutwara imodoka ndetse no gutwara indege.

Yasoje ashimira abitabiriye bose cyane cyane urubyiruko rwitanze cyane mu gutegura uwo munsi mukuru ngo ugende neza. Uyu muhango wasojwe no gusabana ndetse no kwidagadura mu buryo bunyuranye.

Marcella Kamanzi uhagarariye itorero Imararungu mu Butaliyani
Schadrac Musoni ni umwe mu Banyarwanda baba mu Butaliyani bitabiriye iki gikorwa
Beathe Ntamanyoma uyobora Diaspora nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .