00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Diane Gashumba yashimangiye ko amateka ya Jenoside atazasibangana n’ubwo hari abashaka kuyagoreka

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 9 April 2024 saa 03:13
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu byo mu Burayi bw’Amajyaruguru, Dr Diane Gashumba yagaragarije abanyarwanda baba muri Denmark n’inshuti zabo ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi adashobora kwibagirana n’ubwo hari abashaka kuyagoreka.

Yabigarutseho ku wa 8 Mata 2024 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyahuje abarenga 250 harimo abanyarwanda baba muri Denmark, abahagarariye ibihugu byabo, abayobozi batandukanye n’inshuti zu Rwanda.

Perezida w’Umuryango IBUKA muri Denmark, Egide Victor Semukanya, yibukije abari aho uko leta zagiyeho mbere ya 1994 zimitse amacakubiri n’urwango mu Banyarwanda kugeza ubwo abatutsi bicwa muri Jenoside yabakorewe.

Yasabye abitabiriye icyo gikorwa gukomeza kugira uruhare mu kubumbatira ubumwe, gushyigikira gahunda z’ubwiyunge, no kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

Ambasaderi Dr Diane Gashumba yongeye kugaragaza imyitwarire ya bimwe mu bihugu byiyita ibihangage byatereranye u Rwanda muri 1994, ariko ugasanga bamwe mu bayobozi babyo n’ubu ntibatinya gutoneka Abanyarwanda birengagiza ukuri.

Yashimangiye ko ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, butazahwema guharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda, gusana imitima igihungabanye ndetse no gukumira icyatuma u Rwanda rusubira inyuma, aho cyaba gituruka hose.

Amb. Dr Gashumba yasubiye mu byo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yigeze kwibutsa ko ukuri kudashobora gutsindwa n’ikinyoma kabone n’iyo abarwanya ukuri bashyiramo imbaraga nyinshi.

Mu byo abirengagiza ukuri badashobora gusibanganya harimo amateka y’uko kuva muri 1959, 1961, 1963, aho Abatutsi basenyewe, baratwikirwa, baricwa , birukanwa mu gihugu abandi basigaye mu Rwanda bakomeza gutotezwa

Hari kandi kuba Leta ya Habyarimana yarateguye kandi ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba ingabo zatsinzwe n’Interahamwe zarakiriwe muri RDC ntizamburwe intwaro n’ibindi.

Yagaragaje kandi ko hari abatarize isomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko kuba hari Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bakomeje kwicwa urwagashinyaguro amahanga arebera.

Ambasaderi wa Denmark mu Rwanda, Signe Winding Alberg, yashimiye abanyarwanda uburyo bataheranwe n’agahinda ahubwo bakiyemeza kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe kandi gitekanye.

Umunyarwanda Dady de Maximo Mwicira-Mitali yatanze ubuhamya bw’ubugome ndengakamere yakorewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi anagaya abakomeje kuyihakana no kuyipfobya.

Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Denmark cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka ndetse n’umugoroba wo kwibuka byakozwe tariki ya 7 Mata 2024 byitabirwa n’abanyarwanda n’inshuti zabo.

Ambasaderi Diane Gashumba yashimangiye ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi adashobora gusibanganywa n'abashaka kuyagoreka
Ambasaderi wa Denmark mu Rwanda Signe Winding Alberg, yifatanyije n''abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida wa Ibuka muri Denmark, Egide Victor Semukanya, yagaragaje ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafitanye igihango n'ababarokoye
Dady De Maximo Mwicira-Mitali yatanze ubuhamya bw'ibyo yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abitabiriye iki gikorwa basabwe guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi
Abitabiriye iki gikorwa bageraga muri 250
Abayobozi batandukanye bifatanyije n'Abanyarwanda muri icyo gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .