00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Karamba yeretse amahanga uko FDLR ikongeza ingengabitekerezo ya Jenoside muri RDC

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 18 April 2024 saa 09:14
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Djibouti, Maj. Gen. (Rtd) Charles Karamba yagaragarije amahanga ko umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi ukomeje kubiba ingengabitekerezo ya Jenosidse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Byagarutsweho kuri uyu wa 18 Mata 2024, ubwo Ambasade y’u Rwanda muri Djibouti ifatanyije na leta ya Djibouti bibutse ku nshuro ya 30 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa cyabereye mu nzu mberabyombyi ya “Palais du Peuple” mu mujyi wa Djibouti cyitabirwa n’abarenga 300, barimo Abayobobozi mu nzego nkuru za gisivili n’iz’umutekano muri Djibouti, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga muri Djibouti, abanyamadini, abajyanama mu bya gisirikare muri za amabasade, abakuriye ibigo by’amahanga bya gisirikare biba muri Djibouti, abaturega ba Djibouti n’Abanyarwanda batuye muri Djibouti, abarimu n’abanyeshuri.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Djibouti, Maj. Gen. (Rtd) Charles Karamba, yibukije abitabiriye iki gikorwa ko igihe cyo kwibuka gikwiriye gutera abantu imbaraga zo kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo muri Afurika n’ahandi ku Isi.

Yibukije abari aho ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye muri RDC aho bashinze imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR, kandi aho bahungiye bahajyanye ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yabibukije ko kuva bagera yo hari itotezwa ry’abatutsi bo muri icyo gihugu, agaragaza ko hakenewe ubufatanye mu gukumira ibi bikorwa.

Yasabye kandi ko habaho inyigisho ku kurwanya Jenoside no guharanira ubumwe n’ubwiyunjye.

Yasangije abitabiriye icyo gikorwa intambwe u Rwanda rumaze gutera rwiyubaka mu myaka 30 ishize biturutse ku buyubozi bwiza bufite icyerekezo burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Minisitiri w’ubutabera muri Djibouti, Ali Hassab Bahdon, yasezeranyije u Rwanda ko abanya-Djibouti babafashe mu mugongo muri iki gihe bibuka Abatutsi bazize jenoside yo mu 1994, anizeza ko bazakomeza kwifatanya nabo mu bikorwa byo kwibuka.

Yibukije imbaraga ziri mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, agaragaza ko ibyabaye mu Rwanda byibagiranye byatuma byongera kuba.

Yashimye leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda bafashe iya mbere bakubaka igihugu cyabo, bagaharanira ubwiyunge kuri ubu bakaba ari urugero ku bindi bihugu muri Afrika no ku isi yose.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abantu barenga 300
Amb. Karamba yeretse amahanga uko FDLR ikongeza ingengabitekerezo ya Jenoside muri RDC
Minisitiri w’Ubutabera muri Djibouti, Ali Hassab Bahdon yifatanyije n'u Rwanda muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .