00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruxelles: U Rwanda rwanenze ubugwari bw’u Bubiligi muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 8 April 2024 saa 07:30
Yasuwe :

Ambasade y’u Rwanda i Bruxelles yanenze ubugwari ubutegetsi bw’u Bubiligi bwagaragaje mu minsi ya mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi na IBUKA, Chargé d’Affaires a.i. André Bucyana yagaragaje uruhare rw’amahanga muri aya mateka mabi.

Ni umuhango witabiriwe n’abarimo Jeroen Cooreman, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, wari uhagarariye Guverinoma y’u Bubiligi, Kalvin Soiresse Njall, Perezida w’Inteko Ishingamategeko y’Akarere ka Bruxelles igice kivuga igifaransa.

Witabiriwe kandi na Benoit Cerexhe, Burugumesitiri wa komine ya Woluwe-Saint-Pierre ihereyemo urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatusi, muri Bruxelles ari naho uyu muhango wo kwibuka k’undhuro ya 30 wakorewe, Dr Jesse JEAN, Ambasaderi wa Repubulika ya Haïti akaba anayobora komite y’Abambasaderi bose bagize ACP (Afrique, des Caraïbes et du Pacifique) .

Witabiriwe kandi na Dr Ibrahim Norbert, Umunyamabsnga wungirije muri ACP, Ernest SAGAGA, Uyobora umuryango Ibuka Mémoire et Justice-Belgique n’abandi.

Chargé d’Affaires a.i. André Bucyana yibukije ko nyuma y’aho abasirikare 10 b’u Bubiligi barindaga Minisitiri w’Intebe, Agathe Uwilingiyimana bishwe tariki ya 7 Mata 1994, ari bwo u Bubiligi bwafashe icyemezo cyo gucyura abari basigaye mu Rwanda.

Ati “Nyuma y’ubwicanyi bwakorewe abarinzi b’amahoro 10 b’Ababiligi bari muri MINUAR, barindaga Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe, u Bubiligi ntibwacyuye gusa batayo yabwo, ahubwo bwanasabye Loni ko izi ngabo za MINUAR zose zicyurwa.”

Mbere y’uko jenoside itangira, mu Rwanda hari ingabo 2700 zari mu butumwa bw’amahoro. Bucyana yasobanuye ko i Kigali hasigaye gusa 250 zakurikiranaga ibyaberaga muri iki gihugu muri icyo gihe.

Ingabo z’u Bubiligi zari zicumbitse mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya ETO Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Hari Abatutsi benshi bari barahahungiye, bizeye ko zizabarindira umutekano ariko tariki ya 11 Mata 1994, zabasize mu maboko y’Interahamwe n’ingabo za Leta (Ex-FAR).

Ubwo zasohokaga muri iri shuri, hari Abatutsi bagerageje kujya mu modoka zazo, ariko zarabakumiriye, zirasa mu kirere kugira ngo batazikurikira ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.

Bucyana yibukije abari bateraniye muri iki gikorwa ko Guy Verhofstadt wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’u Bubiligi yemeye uruhare rw’igihugu cyabo muri aya mateka ubwo yasuraga u Rwanda.

Hari tariki ya 7 Mata 2000, Verhofstadt agira ati “Kugira ngo u Rwanda ruhange amaso ahazaza ku bwiyunge, tugomba kwemera uruhare rwacu n’amakosa twakoze. Mu izina ry’igihugu cyanjye, mpaye icyubahiro abashwe muri jenoside kandi nsabye imbabazi.”

Bucyana yatangaje ko guverinoma y’u Rwanda yashimye ubu butumwa bwa Verhofstadt, bwatanzwe nyuma y’imyaka 6 habaye jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye i Bruxelles cyitabiriwe n’abantu benshi, barimo Abanyarwanda n’inshuti zirimo abadipolomate n’abayobozi bari bahagarariye u Bubiligi n’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Chargé d’Affaires a.i. wa Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi André Bucyana, ubwo yavugaga ijambo ry’umunsi
Jeroen Cooreman, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, wari uhagarariye Guverinoma y’u Bubiligi
Kalvin Soiresse Njall, Perezida w’Inteko Ishingamategeko y’Akarere ka Bruxelles igice kivuga Igifaransa
Benoit Cerexhe, Burugumesitiri wa komine ya Woluwe-Saint-Pierre ihereyemo urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatusi i Bruxelles
Gashumba Charles Damascène uhagarariye RwandAir mu Bubiligi no mu bihugu by’u Burayi bwo Hagati
Ubwo hakinwaga ikinamico ‘Essuie tes larmes et tiens-toi debout’ yahimbwe n’umwanditsi Rurangwa Jean Marie Vianney
Ubwo Abanyarwanda n’inshuti zabo baturutse hirya no hino bari mu rugendo rwo kwibuka30, imvura ntiyababujije kwifatanya
Chargé d’Affaires a.i. wa Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi André Bucyana , ubwo yari mu rugendo rwo kwibuka, iburyo bwe ni Sagaga uyobora Ibuka-Belgique

[email protected]
Amafoto: Jessica Rutayisire


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .