00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#Kwibuka30: I Roma, abanyarwanda basabwe gusigasira Ubumwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 April 2024 saa 09:30
Yasuwe :

Tariki ya 7 Mata 2024 mu mujyi wa Roma mu Butaliyani ahitwa Campidoglio, abagize Ibuka-Italia bateguye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Igikorwa cyatangijwe n’abahagarariye inyungu z’u Rwanda mu Butaliyani barimo uruhagarireye my mujyi wa Roma, Enrico Lalia Morra n’uruhagarariye i Milan, Ofer Arbib.

Mu bandi bitabiriye kandi harimo Lucrezia Colmayer, uhagarariye umuco mu murwa mukuru wa Roma.

Enrico Lalia Morra uhagarariye inyungu z’u Rwanda i Roma, yavuze ko imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, u Rwanda rwageze kuri byinshi bishingiye ku bumwe.

Ati “Uyu munsi turibuka Jenoside yakorewe abatutsi, turibuka kandi urugendo u Rwanda rumaze gukora mu kwiyubaka muri iyi myaka 30 ishize. Mu kwiyubaka, umwe mu misingi ikomeye ni ukubanisha Abanyarwanda binyuze muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, kandi ibyagezweho byose ni ikimenyetso cyemeza ko abantu bunze ubumwe”.

Yongeyeho ko kwibuka bituma abantu bazirikana ububi bwa Jenoside, bikanatuma bafata ingamba zo gukumira no kurwanya ibyatuma ishobora kongera kuba, harimo no kurwanya ingengabitekerezo yayo.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko u Rwanda rwahisemo inzira y’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa, kubanisha abakoze ibyaha n’ababikorewe, gusaba imbabazi no kuzitanga, kurwanya amacakubiri n’inzangano kugira ngo abanyarwanda bose bagire uruhare mu kubaka igihugu giteye imbere, cyiyubashywe kandi cyubashywe mu ruhando rw’andi mahanga.

Uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu mujyi wa Milan, Ofer Arbib, yahumurije abacitse ku icumu, abasaba gukomera muri ibi bihe bitoroshye, abasaba kudaheranwa n’agahinda kuko kurokoka bisaba kongera kubaho.

Yabasabye gufatana urunana, gukomeza guhozanya kuko uwarokotse wese hari ibikomere Jenoside yamusigiye, bityo akaba akeneye kwitabwaho kugira ngo adacibwa intege n’ibikomere afite byaba ibigaragara inyuma cyangwa ibitagaragara agendana.

Mu buhamya bwatanzwe n’uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, Madamu Angelique Ngwinondebe, yagaragaje uko yarokowe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi muri Saint Paul, nyuma y’inzira ndende y’ububabare yaciyemo kimwe n’abandi batutsi bahigwaga n’ingabo za Leta hamwe n’Interahamwe.

Ngwinondebe yavuze ko kwibuka bitagamije gusubiza abantu inyuma, ko ahubwo “twibuka kugira ngo duture uwo mutwaro w’agahinda no gusubiza agaciro abakambuwe.”

Yasabye kandi abari aho cyane cyane urubyiruko, kwirinda inzangano n’amacakubiri kuko ari bo byagejeje u Rwanda ahabi; abantu bagahora bashishikajwe no gushaka inzira iganisha ku bumwe bw’abanyarwanda.

Umurinzi w’igihango, Padiri Jérôme Masinzo witabiriye icyo gikorwa, yavuze ko uburyo yarokotsemo butangaje, bwamubereye impamvu ikomeye yo kubakira ubuzima bwe ku bumwe bw’abanyarwanda.

Ati“Maze kumenya ko abanjye bashize kubera urwango n’amacakubiri, nihaye umugambi wo gutanga umusanzu wanjye, nsaba Musenyeri kunshyira muri Paruwasi narokokeyemo kugira ngo ariho mpera ntanga umusanzu wo kubaka ubumwe bw’abanyarwanda n’ubwo bitari byoroshye.”

Perezida wa Ibuka mu Butaliyani, Madamu Honorine Mujyambere, yasabye abari aho gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, na we abasaba kwishimira ubuzima no kusa ikivi abishwe muri Jenoside batushije.

Igikorwa cyo kwibuka cyabereye mu mugi wa Roma cyateguwe na Ibuka-Italia, cyitabiriwe n’abanyarwanda batuye mu Butaliyani, inshuti z’u Rwanda n’abandi batumirwa, kikaba cyarasojwe no gushyira ahagaragara igitabo cyitwa “La Familia (una storia Ruandese)” gikubiyemo ubuhamya bwa bamwe mu bacitse ku icumu ba Famille Igihozo ya GAERG ku mugabane w’u Burayi.

Hatanzwe ubutumwa busaba Abarokotse gukomeza gutwaza, bakusa ikivi abazize Jenoside basize badasoje
Abanyarwanda basabwe gukomeza kunga ubumwe nk'intwaro yabafashije mu myaka 30 ishize
Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda i Roma bifatanyije mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .