00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#Kwibuka30: Abanyarwanda mu Buhinde bibutse Jenoside, hanengwa Loni yarebereye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 April 2024 saa 06:39
Yasuwe :

Ku itariki ya 10 Mata 2024, Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde n’Umuryango w’Abibumbye, Ishami ry’u Buhinde, bateguye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibikorwa byo Kwibuka byabereye kuri India International Centre, mu Murwa Mukuru w’u Buhinde, New Delhi.

Ibikorwa byo Kwibuka byatangiye mu gitondo, bibimburirwa n’imurikwa ry’ibihangano by’ubugeni n’ubuhanzi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ryitabiriwe n’abanyeshuri n’abarezi basaga 300 baturutse mu mashuri 23 yo mu mujyi wa New Delhi no mu nkengero zawo.

Mu bihangano binyuranye, abanyeshuri bagaragaje ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bakangurira abatuye Isi kwimakaza urukundo, imibanire myiza, ndetse no kurwanya amacakubiri, inzangano, n’amakimbirane.

Mu ijambo yagejeje ku bari bateraniye aho, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Jacqueline Mukangira, yashimiye Abanyeshuri n’Abarezi bitabiriye imurikwa ry’ibihangano. By’umwihariko, yashimiye abanyeshuri bagaragaje amateka ya Jenoside binyuze mu bihangano by’Ubugeni.

Ambasaderi Mukangira yasobanuye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ishyirwa mu bikorwa ryayo, urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe amakuru mu Muryango w’Abibumbye, Ishami ry’u Buhinde, Darrin Farrant, yagejeje ku bitabiriye imurikwa ry’ibihangano ubutumwa bw’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku munsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Prof Subarno Chattarji, umwalimu muri Kaminuza ya Delhi, yatanze ikiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, agaragaza amasomo Isi ikwiye kwiga mu gukumira izindi Jenoside mu gihe kizaza.

Umugoroba wo Kwibuka witabiriwe n’abasaga 600 biganjemo Abayobozi muri Leta y’u Buhinde, Abahagarariye Ibihugu birenga 110 barimo ba Ambasaderi n’ Abadipolomate, Ba Rwiyemezamirimo, Sosiyete Sivili, Ibitangazamakuru bitandukanye, Inshuti z’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda baba mu Buhinde.

Ambasaderi Jacqueline Mukangira yashimiye abitabiriye Umugoroba wo Kwibuka ku bwo kwifatanya n’u Rwanda. By’umwihariko ashimira Leta y’u Buhinde ku bw’uko uyu mwaka hacanwe umunara wa Qutub Minar mu mabara agize ibendera ry’u Rwanda, mu rwego rwo kwifatanga n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenocide yakorewe Abatutsi.

Yasobanuye ko Kwibuka ari igikorwa cyo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, guhumuriza abarokotse, ndetse no gushimira Abanyarwanda bahagaritse Jenoside bakabohora Igihugu.

Ambasaderi Mukangira yashimiye Perezida Paul Kagame kuba we n’ingabo yari ayoboye barahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, amushimira kandi imiyoborere myiza, no kubaka Igihugu.

Yashimiye kandi Ibihugu byose byafatanyije n’u Rwanda mu rugendo rwo kwiyubaka, ashimangira ko u Rwanda rwimirije imbere amahoro no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Ambasaderi Jacqueline Mukangira yasabye ibihugu kugena ahantu hakubakwa inzibutso mu rwego rwo gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Yahamagariye kandi Umuryango Mpuzamahanga kongera kwiyemeza gukumira no kurwanya Jenoside n’ibindi byaha bikomeye, gukurikirana no kugeza imbere y’ubutabera abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gushyira mu nteganyanyigisho amasomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, gushyirwaho amategeko ahana Jenoside, kurwanya no gukurikirana abagaragaraho imvugo zibiba urwango, n’ibyaha bifitanye isano na Jenoside.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye mu Buhinde, Shombi Sharp, yagaragaje akamaro ko Kwibuka ndetse anageza ku bari bateraniye aho ubutumwa bw’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku munsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati "Kwibuka iki gihe cy’umwijima mu mateka ya muntu ni igikorwa cyo guha icyubahiro abazize Jenoside no kwibutsa byimazeyo inshingano zacu zo gukumira amahano nk’aya ngo atazongera kubaho, ndetse no gushima ubutwari bw’Abarokotse".

Ambasaderi wa Ireland mu Buhinde akaba n’inshuti y’u Rwanda, Kevin Kelly yagaragaje ko Umuryango Mpuzamahanga wananiwe gukumira Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Yagize ati“Isi ntiyagize icyo ikora ubwo twabonaga miliyoni y’Abantu yicwa. Ni ugutsindwa gukomeye k’Umuryango Mpuzamahanga”.

Sevala Naik Mude, Umuyobozi w’Ishami rya Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde, mu izina rya Leta y’u Buhinde, yatanze ubutumwa bwihanganisha Abanyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka.

Sevala yashimye iterambere ry’u Rwanda kuva mu 1994 n’umubano w’u Buhinde n’u Rwanda, yizeza ko umubano w’Ibihugu byombi uzakomeza gutera imbere.

Yagize“U Buhinde buzahora ari inshuti yizewe n’u Rwanda”.

Kwibuka byaherekejwe n’amashusho (documentary) yerekana itegurwa n’ ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka mirongo itatu ishize.

Babinyujije mu muvugo no mu ndirimbo, abana n’urubyiruko bunamiye Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse batanga ubutumwa bukangurira abatuye Isi kubana mu mahoro n’ubumwe.

Hamuritswe ibihangano by'ubugeni n'ubuhanzi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Urubyiruko rwo mu Buhinde rwakinnye umukino ugaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zarunamiwe
U Buhinde bwacanye umunara wa Qutub Minar mu mabara agize ibendera ry’u Rwanda, mu rwego rwo kwifatanga n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenocide yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .