00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibuka30: Congo Brazaville bibutse, hatangwa impuruza ko nta gikozwe muri RDC haba Jenoside

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 9 April 2024 saa 11:25
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville, Mutsindashyaka Théoneste, yatanze impuruza avuga ko niba nta gikozwe mu maguru mashya, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hashobora kuba Jenoside nk’uko byagenze mu Rwanda mu 1994.

Ibi Ambasaderi Mutsindashyaka yabitangaje ku wa 07 Mata 2024, ubwo Abanyarwanda baba muri Congo Brazzaville, inshuti zabo, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’abayobozi muri icyo gihugu bifatanyaga n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umuhango wabereye ahitwa Mémorial Pierre Savorgnan de Brazza aho Leta ya Congo Brazaville yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ingabo, Gen Charles Richard Mondjo.

Muri uyu muhango, hafashwe umunota wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanacanwa “bougie” mirongo itatu zisobanura urumuri rw’icyizere cy’ubu n’ejo hazaza n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu myaka 30 ishize.

Ambasaderi Mutsindashyaka yashimiye abaje kwifatanya n’Abanyarwanda mu muhango wo kwibuka, abasobanurira ko ari umuhango w’ingenzi ku Rwanda ndetse no kuri buri muntu.

Yabibukije ko mu 1994 u Rwanda rwaciye mu bihe by’agahinda n’umubabaro, mu gihe amahanga yareberaga.

Yagize ati "Kugeza n’uyu munsi n’ubwo hashize imyaka 30, ibikomere ntibirakira ari na yo mpamvu Abanyarwanda bakomeje guharanira kudaheranwa n’agahinda, no kwimakaza amahoro kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho."

Yakomeje avuga ko n’ubwo bimeze bityo Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Kagame yiyemeje kubaka u Rwanda rwimakaza politike y’ubumwe n’ubwiyunge, ari yo yabaye umusingi w’iterambere Igihugu gifite ubu.

Yagaragaje kandi ko hirya no hino hakomeje kugaragara abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ingengabitekerezo yayo kandi ugasanga bikorwa n’abanyapolitike ndetse n’abandi bazwi nk’intiti n’impuguke.

Ati "Ikibabaje kurushaho, hakomeje kumvikana imvugo zihembera urwango zibasira Abatutsi mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zatumye habaho itotezwa n’ubwicanyi bubakorerwa. Ibi bikaba ari ibimenyetso bishobora kuganisha kuri Jenoside igihe nta ngamba zafatwa zo kubihagarika".

Ambasaderi Mutsindashyaka, yasabye urubyiruko kwiga no kwigira ku mateka y’u Rwanda kugira ngo bazabe intumwa mu gusakaza amahoro no kwirinda amacakubiri y’uburyo bwose.

Yibukije abari bateraniye aho kandi ko kuba kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bihoraho bikwiye kuba igihe cyo gutekereza ku nshingano Abanyarwanda bafite zo gukora ku buryo ibyabaye mu Rwanda bitakongera kuba n’ahandi aho ari hose ku Isi.

Mutsindashyaka yanashimiye Congo Brazzaville ku mubano mwiza ifitanye n’u Rwanda ushingiye ku bucuti n’ubufatanye.

Ambasaderi Mutsindashyaka Théoneste yavuze ko ibiri kubera muri RDC nta gikozwe byaba Jonoside
Abayobozi batandukanye bo muri Leta ya Congo Brazzaville bacana urumuri rw'icyizere
Umuyobozi w'ihuriro ry'Abanyarwanda batuye muri Congo Brazzaville na we yacanye urumuri rw'icyizere
Abanyarwanda batuye muri Congo bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Abahagariye ibihugu byabo n'imiryango mpuzamahanga muri iki gihugu na bo bari bitabiriye uyu muhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .