Urubuga rw’Abongereza, Money, rwatangaje ko nubwo ku Kwezi ari ahantu heza abantu bashaka gutangira kwimukira, kuhaba bizasaba ikiguzi kiri hejuru ku buryo atari buri wese wacyigondera.
Imibare yakozwe hagamijwe kumenya ikiguzi cy’inzu umuntu yazaturamo mu buryo butekanye kandi ibyakenerwa byose birimo, yagaragaje ko igomba kuzaba ihenze bitewe n’uko uburyo bwo kugeza ibikoresho ahazubakwa bikuwe ku Isi buzagorana, abakozi bazayubaka babayo, kandi kugira ngo bahabe amacumbi ataruzura hari icyo bizasaba.
Ikibanza izubakwamo na cyo cyarebweho, ingufu z’amashanyarazi y’imirasire y’izuba azayishyirwamo, amadirishya yayo azayirinda kwinjirwamo n’ibyahumanya abantu, uburyo buzayikoreshwamo hirindwa ubushyuhe bwinshi ndetse n’ibikoresho by’ibanze izaba ikeneye.
Nyuma yo kubiha agaciro kimwe ku kindi, hagaragajwe ko inzu izahuzura bwa mbere yujuje ibisabwa izatwara 48.561.985,88$. Icyakora izizubakwa nyuma y’iyo zizaba zihendutseho kuko zizatwara 40.735.058,20$, bitewe n’uko uburyo bwo kuhageza ibikoresho buzaba bwaroroshye kandi abakozi baramaze kubona aho baba.
Mu kuyigurisha, birumvikana ko igiciro cyayo kiziyongera. Hagaragajwe ko uzashaka kwegukana iyubatswe bwa mbere azishyura akayabo ka 61.966.189,04$, naho izizubakwa nyuma y’iyo zikagurishwa ku 51.988.940,59$.
Bisobanuye ko nk’umuntu abaye yemerewe kwishyura 10% by’ikiguzi cy’inzu andi akazajya ayishyura make make ku kwezi, yasabwa guhita yishyura 6.124.404$, maze buri kwezi agatanga 326.067,87$ mu gihe cy’imyaka 25.
Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (NASA) kirashaka ko mu 2030 umuntu yazaba atuye ku Kwezi. Ibyo bikubiye mu mushinga wiswe Artemis, aho biteganyijwe ko mu 2024 icyo kigo kizaba gifite abakozi bakorera ku Kwezi barimo n’ umugore uzaba ahageze bwa mbere.
Mu kwitegura kuhatura, icumbi n’ibizatunga umuntu ndetse n’uburyo bwo kuzahageza ibikoresho by’ubwubatsi biri gukorwaho inyigo mbere yo kuhaba.
Kugeza ubu hagaragazwa ko ku Kwezi hari amazi nubwo adahagije ku buryo yakweza imyaka akanakoreshwa mu ngo, amashanyarazi yo hazifashihswa imirasire y’izuba kuko ariyo ihendutse.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!