00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Havumbuwe ko ingurube zishobora gukina imikino y’amashusho

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 11 February 2021 saa 04:14
Yasuwe :

Inyigo yakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Pennsylvania yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje ko ingurube zishobora gukina imikino y’amashusho izwi nka Video games mu Cyongereza, zikoresheje iminwa yazo.

Ibyavuye muri iyo nyigo byatunguye benshi kuko ubusanzwe ingurube ari inyamaswa zibana n’abantu ariko ntizihabwe agaciro cyane, ku buryo hari n’abadatinya kuvuga ko ntacyo zashobora gukora cyangwa se zidatekereza.

Ikindi kandi ingurube nta biganza zifite ngo zibe zakinisha intoki, by’umwihariko ibikumwe nk’uko abantu babigenza iyo bayikina.

Nyamara ngo zifite ubwenge ndetse zita ku byo zikora cyane, kuko ubwo zakinaga iyo mikino wabonaga gutsinda bitazigwiriye ahubwo ari ubuhanga n’ubushishozi.

Zabanje guhugurwa uko zizajya zikina zifashishije agakoresho gateretse kameze nk’agakoni, zigatwara akambi (cursor) kari muri mudasobwa zigakina.

Mu ngurube enye zakoreweho ubushakashatsi iyagize make yagize amanota 34% naho iya mbere igira 76%.

Dr Candace Croney wari uyoboye itsinda ryakoze iyo nyigo, yavuze ko kugira ngo zikine neza byaturukaga ku kuntu bazitwayeho, kuko iyo bazibwira utugambo twizwa bakaziryoshyaryoshya zigira amanota menshi.

Ati “Iyi nyigo yari ikenewe cyane kuko nk’ibinyabuzima biba bikeneye kumenya byinshi, uburyo dufatamo ingurube n’ibyo tuzikorera bishobora kuzigwa neza cyangwa bikazihungabanya.”

Ku rundi ruhande ariko umushakashatsi w’Umwongerezakazi usanzwe akora imirimo y’ubworozi, Kate Daniels, we yabwiye BBC ko kuba zaratsinze umukino bitagakwiye gutungurana, kuko zikina zicunga neza uko umukino uhagaze ku buryo kuri we “kuwutsinda nta gitangaza kibirimo.”

Yakomeje ati “Sintekereza ko ibi byatungura uwaba asanzwe abana n’ingurube[azizi neza].”

Ashaka kumvikanisha neza ubushishozi bw’ingurube, Daniels yibukije imvugo yakoreshejwe na Winston Churchill wabaye Minisitiri w’u Bwongereza mu 1940 kugeza mu 1945, wagize ati “Imbwa zizareba hejuru yawe, injangwe zikwitegereze hasi ariko ingurube zo zizakwitegereza mu maso.”

Uwo mushakashatsi yagize ati “Niwitegereza mu jisho ry’ingurube, nawe uzahita wibwira ko ari inyabwenge.”

Inyamaswa zirimo Inkima n’inguge na zo zakoreweho ubushakashatsi nk’ubu, ariko zo byagaragaraga ko nibura zifite amahirwe menshi yo gushobora gukina iyo mikino kuko zifire intoki.

Ingurube zatojwe gukina imikino y'amashusho zikoresheje iminwa yazo
Bazigishije gukoresha udukoresho tumeze nk'uduti zicunga akambi kari muri mudasobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .