Iki cyogajuru kiroherezwa mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, gihagurukire mu Kigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyitwa Kennedy Space Center giherereye muri Florida.
Icyo cyogajuru nikigera mu isanzure, kizatangira kuzenguruka Isi, cyohereze amakuru mu kigo gishinzwe ubushakashatsi no guhanga udushya muri Maurice.
BBC yatangaje ko icyo cyogajuru kizajya cyohereza amakuru inshuro enye cyangwa eshanu ku munsi.
Ayo makuru azajya asesengurwa afashe icyo gihugu kiri mu Nyanja y’Abahinde, gufata ingamba zigamije gukumira ibiza. Byitezwe ko kandi amakuru kizatanga azafasha kugenzura ibinyabuzima n’undi mutungo wo mu nyanja no guhangana n’ikibazo cy’igabanuka ry’amafi mu nyanja.
Mu bindi amakuru icyo cyogajuru kizatanga azajya yifashishwamo ni ukumenya kare ahashobora kwibasirwa n’imyuzure.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!