00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Breakthrough Starshot, umushinga uri kureba ko ubuzima bushoboka ku nyenyeri

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 24 April 2021 saa 09:39
Yasuwe :

Kimwe mu biraje ishinga abashakashatsi muri ibi bihe, ni ukuvumbura ahandi hantu mu isanzure ubuzima bwa muntu bushoboka. Mu mishinga inyuranye iri gukorwa muri uwo mujyo, hari uw’Umwongereza, Stephen Hawking, wahuje imbaraga n’Umurusiya Yuri Milner bawita “Breakthrough Starshot” aho bashaka kumenya niba umuntu yaba ku nyenyeri.

Magingo aya, abantu baba ku Isi gusa kandi nta n’ikimenyetso kiragaragaza ko hari ahandi babaye mu isanzure. Uretse umuntu, nta n’ibindi binyabuzima bizwi neza ko biba mu isanzure kuko ntabyo siyansi yari yemeza.

Ibivejuru (Aliens) ni byo bikekwa ko biba mu isanzure, ariko nabyo ntibyemezwa na siyansi ahubwo bamwe bemera ko bibaho abandi bakabihakana.

Umushinga wa Breakthrough Starshot watangijwe mu 2016, ugamije gukora ubushakashatsi bwifashisha ikoranabuhanga rigezweho hagenzurwa imiterere y’inyenyeri yitwa Alpha Centauri.

Muri uwo mushinga washowemo miliyoni 100 $, hazoherezwa mu isanzure udukoresho tw’ikoranabuhanga wagereranya na twa mudasobwa duto cyane [batwise nonocrafts).

Ni udukoresho duto ku buryo kamwe kabumbatirwa mu kiganza, ariko tugira uburyo bwo kubika umuriro, aho tubasha kubonwa n’ikoranabuhanga, ndetse tukagira Camera zizafata amafoto yo kuri iyo nyenyeri. Amafoto afatwa azajya yoherezwa ku Isi.

Ntabwo biremezwa neza igihe uwo mushinga uzarangirira, ariko hagaragazwa ko bizatwara imyaka myinshi.

Stephen Hawking na Yuri Milner bibaza niba koko “umuntu azaba ku Isi ubuzima bwe bwose, cyangwa ashobora no kugera ku nyenyeri” cyane ko habarurwa miliyari nyinshi zazo mu isanzure.

Ni muri urwo rwego bashatse gusubiza icyo kibazo bategura inyigo bahereye ku yitwa Alpha Centauri iri hafi y’imibumbe igaragiye izuba.

Uretse Breakthrough Starshot, Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi mu isanzure, NASA, gifite umushinga cyise Artemis wiga ku Kwezi na Mars naho Space X ya Elon Musk iri kwiga kuri Mars.

Umushinga wa Breakthrough Starshot rizakoresha imirasire izwi nka infrarouge / Ifoto: Science
Utu ni two dukoresho tuzifashishwa mu gufata amafoto mu mushinga wa Breakthrough Starshot / Ifoto: Electronics Lab

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .