Cyaguye mu gace ka Mongolia mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira ku wa Kane. Gikoze uru rugendo nyuma y’imyaka 40 icyogajuru Apollo cy’Abanyamerika na Luna cya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete bivanye ubutaka ku kwezi.
Ubu butaka bwavanywe kuri uyu mubumbe buzakoreshwa mu bikorwa by’ubushakashatsi bugamije kureba niba ubuzima bushoboka kuri uyu mugabane. Ku Bushinwa, burashaka no kwerekana ko bufite ubushobozi buhambaye bwo kugaragara no mu isanzure.
Mu mpera za Ugushyingo nibwo ubu butumwa bwa Chang’e-5 bwatangiye. Ntabwo bizwi neza ingano y’ubutaka iki cyogajuru cyakuye kuri uyu mubumbe ariko bikekwa ko buri hagati y’ibiro bibiri na bine.
Ku rundi ruhande, mu butumwa bwakozwe na Apollo na Luna, Amerika na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zakuye ku kwezi ibintu bifite uburemere bw’ibiro bugera kuri 400.
Aho u Bushinwa bwakuye iryo taka, ni mu gice cy’ukwezi cyitwa Mons Rümker kimeze nk’ibirunga mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’igice cyako.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!