Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Hawaii bavuze ko babonye iri buye riri ku muvuduko udasanzwe, aho bishobora gutuma rizagongana n’Isi mu 2068.
Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’icyogajuru cya Subaru mu ntangiriro z’uyu mwaka bwerekanye neza ko umuvuduko w’iri buye ryiswe Apophis udasanzwe, kuko rikoresha imbaraga zegera Isi zingana na metero 170 buri mwaka, ibi bikaba byatuma mu 2068 haba iki cyago.
Gusa icyo ntabwo cyaba ari cyo gihe cya mbere ibuye nk’iki ryegereye uyu mubumbe dutuyeho kuko hari nk’ubushakashatsi buvuga ko muri Mata 2029 hari ibuye rizaba ryegereye Isi cyane ku buryo umuntu ashobora kuzaba aribona n’amaso bisanzwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!