00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isi ishobora kugongwa n’ibuye rinini rirusha ubunini umunara wa Eiffel

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 31 October 2020 saa 09:47
Yasuwe :

Abashakashatsi mu bijyanye n’isanzure batangaje ko mu myaka 48 iri imbere, ni ukuvuga mu 2068, Isi ishobora kuzagongwa n’ibuye karundura riruta umunara wa Eiffel w’i Paris mu Bufaransa.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Hawaii bavuze ko babonye iri buye riri ku muvuduko udasanzwe, aho bishobora gutuma rizagongana n’Isi mu 2068.

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’icyogajuru cya Subaru mu ntangiriro z’uyu mwaka bwerekanye neza ko umuvuduko w’iri buye ryiswe Apophis udasanzwe, kuko rikoresha imbaraga zegera Isi zingana na metero 170 buri mwaka, ibi bikaba byatuma mu 2068 haba iki cyago.

Gusa icyo ntabwo cyaba ari cyo gihe cya mbere ibuye nk’iki ryegereye uyu mubumbe dutuyeho kuko hari nk’ubushakashatsi buvuga ko muri Mata 2029 hari ibuye rizaba ryegereye Isi cyane ku buryo umuntu ashobora kuzaba aribona n’amaso bisanzwe.

Isi ishobora kuzagongana n’ibuye rinini rirusha ubunini umunara wa Eiffel mu myaka 48 iri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .