00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki indege zisunikwa mbere yo guhaguruka aho ziri? ( Video)

Yanditswe na Cyril Ndegeya
Kuya 26 January 2021 saa 06:09
Yasuwe :

Abagize amahirwe yo gukandagira mu kibuga mpuzamahanga cy’indege mwaba mwarabonye indege zisunikwa n’imashini izikura imbere y’inyubako abagenzi bazitegeramo ikayigiza ku ntera runaka mbere y’uko abapilote b’indege bayatsa ikabona kwijyana.

Ibi uzanabibona uri umugenzi wicaye mu ndege mbere yo guhaguruka uzajya kubona ubone cyangwa wumve itangiye gusubira inyuma iva aho yari iparitse nyuma y’iminota mike ukumva moteri zirakijwe. Rimwe na rimwe ubona iyi mashini isunika indege ukibaza uti ese koko ni ngombwa? Ese indege ibuze imbaraga zo kwisubiza inyuma?

Iyi mashini rero mu mvugo zikoreshwa mu bibuga by’indege ikunze kwitwa "PUSHBACK TRACTOR" kandi bikaba bihita byumvikanisha akamaro kayo. Ni imashini ifite agaciro cyane mu buzima bw’ikibuga cy’indege ku buryo nta na kimwe mpuzamahanga ku Isi cyakwemererwa gukora imirimo yacyo kidafite iyi mashini (ndetse nyinshi bitewe n’ingano yacyo)!

Mu by’ukuri si ihame ko indege yose ihagaze mu kibuga iba iri bukenere gusunikwa n’iyi mashini kuko biterwa n’ingano yayo, intera (distance) n’icyerekezo yahagaze irebamo ugereranyije n’inyubako ziri hafi aho cyane cyane izo abagenzi baturukamo binjira mu ndege zizwi ku izina rya "Terminal buildings".

Iyi mashini rero nk’uko izina ribisobanura yifashishwa mu gusunika indege izivana aho ziba ziparitse (hagati yo gusoza urugendo no gutangira urundi) ikazisunika ikazigeza ahantu hitaruye ku buryo abapilote b’indege bashobora noneho kwatsa moteri z’indege ikaba yakwijyana ikoresheje imbaraga zayo bwite, cyakora zikanakoreshwa mu gukurura indege cyane cyane nk’izagize ikibazo ziri ku butaka kugira ngo zivanwe aho zagiriye ikibazo zigezwe aho zigomba gusuzumirwa (hitwa HANGAR) cyangwa se igihe bibaye ngombwa ko zimurwa aho zari ziri.

  Aha naho ushobora kwibaza uti ese ahantu hitaruye ni hehe? Hitaruye iki?

Ahitaruye ni ahantu indege yaba ihagaze mu gihe moteri zayo zamaze kwaka bikaba bitateza impanuka iyariyo yose ku bindi bikoresho.

Abakozi bo mu kibuga n’abagenzi bandi banyura muri icyo kibuga cy’indege bitewe n’uko moteri z’indege zigira imbaraga zo gusunika cyangwa gukurura umuyaga mwinshi imbere n’inyuma yazo, izo mbaraga zikaba ari nyinshi cyane ku buryo nta kintu cyangwa umuntu wahangara ingaruka zirimo n’urupfu zaterwa no kuba hafi ya moteri (imbere, inyuma no mu mpande ziyegereye) igihe yamaze kwaka.

Iyo rero ni imwe mu mpamvu zituma habaho icyo gikorwa cyitwa "Pushback" kuko kibaho mbere y’uko izo moteri zicanwa mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Indi mpamvu nanone ni umutekano wa moteri z’iyo ndege igomba gusunikwa. Mu by’ukuri moteri zishobora gusubiza indege inyuma ariko hari impamvu nyamukuru nk’eshatu zituma bidakunze gukorwa.

Iyo moteri yakijwe ikurura umwuka mwinshi imbere yayo, ugahuzwa n’ibikomoka kuri Peteroli (Jet fuel) bigatwikirwa mu gice cyitwa Combustion chamber. Ibi bitanga imbaraga za moteri zituma igendesha indege gusa mu gusubira inyuma rero rimwe na rimwe bisaba ko wa mwuka noneho usunikwa ujya imbere kugira ngo indege ibone imbaraga zo gusubira inyuma.

Bitewe rero n’uko ahantu indege iba iparitse (gate) hari abantu bahakorera benshi ndetse n’ibikoresho byinshi biba biri hafi aho ndetse hakiyongeraho ko haba ari no hafi y’inyubako abagenzi baturukamo bajya mu ndege kandi izo nyubako akenshi zigizwe n’ibirahure binini, biba bishoboka ko iyo moteri yaterura bya bikoresho n’abakozi bari hafi aho byose ikajugunya kuri za nyubako ndetse no mu gihe yakurura umwuka ikaba yakururamo n’ibyo bikoresho n’abantu byose bikisanga muri moteri y’indege, ibintu byateza impanuka zikomeye cyane zirimo n’urupfu ndetse no kwangirika cyane kw’indege muri rusange.

Auto (self) pushback cyangwa kwisubiza inyuma byirindwa na none kugira ngo hagabanywe amavuta menshi (Jet Fuel) indege inywa kuko iki ari kimwe mu bintu bihenda ndetse binazamura cyane igiciro cy’ingendo zo mu kirere, moteri rero zakenera amavuta menshi mu gusubiza indege inyuma bikaba byagira ingaruka ku giciro cy’urugendo cyose.

Kuba abapilote badashobora kureba inyuma y’indege nayo ni indi mpamvu yatuma birinda kuba aribo bayisubiza inyuma kuko nyine ntibaba bizeye neza niba nta nkomyi (obstacles) ziri inyuma.

Ni nayo mpamvu muri icyo gikorwa hakunze kuba hari undi muntu cyangwa babiri bitwa wing walkers bagenda bacunga ko amababa y’indege atagira icyo ari bugonge no kureba ko n’inyuma y’indege hari umutekano usesuye cyangwa hakaba hari umuntu uguma imbere y’indege areba inyuma yayo abwira abapilote aho bagarukira mu kuyisubiza inyuma.

Uku kwisubiza inyuma ariko ntikwagira ingaruka zingana bitewe n’aho moteri ziri ku ndege, ingaruka inyinshi zaba ku ndege zigira moteri munsi y’amababa kuko ziba zegereye ubutaka cyane bikaba byakoroha ko zayora ibiri ku butaka bikazangiza. Aha ni nko ku ndege za Boeing, Airbus, ari nazo zikunze gukoreshwa cyane mu ngendo nyinshi ariko ku ndege zigira moteri hejuru kandi ku gice cy’inyuma Boeing 727, cyangwa Michael Douglas, Gulfsteam) ho usanga izo ngaruka zo kwangirika kwa moteri zitari ku rwego ruhambaye cyane.

  Pushback rero yifashisha ibikoresho bibiri by’ingenzi:

Pushback tractor ariyo mashini ifite imbaraga zo gusunika nazo zigendera ku buremere bw’indege igomba gusunika, hakaba n’ikindi cyuma cyitwa "Tow Bar" kiyihuza n’aho gicomekwa ku ipine y’imbere y’indege.

Towbar zigira amoko atandukanye bitewe n’ubwoko bw’indege igomba gukoreshwaho, ntabwo towbar runaka yakoreshwa ku ndege iyo ariyo yose. Buri cyiciro cy’indege kigira towbar igikoreshwaho n’ubwo pushback truck itahinduka, bivuze ko iyo indege irangije gusunikwa nyuma hakaza itandukanye n’iya mbere ubwo na towbar irahinduka.

Nabibutsa ko izi mashini zikoreshwa n’abantu baba babifitiye uruhushya rwihariye rutangwa n’Ikigo gishinzwe iby’Indege za Gisivili mu gihugu icyo ari cyo cyose (Civil Aviation Authority) nabwo kandi uru ruhushya bakaruhabwa nyuma y’amasomo n’amahugurwa yihariye yo gukoresha no gutwara izi mashini nk’uko binagenda ku zindi zose zikoreshwa mu kibuga cy’indege.

Tugarutse kuri pushback truck, twababwira ko muri iki gihe hasigaye hariho n’izidakenera towbar arizo zitwa "Towbarless tractor". Izi rero ziba zifite uburyo bwo kwegera ipine cyangwa amapine y’imbere (bitewe n’umubare wayo) ikayaterura yose ubundi igasunika indege igendesha ay’inyuma gusa. Ibi bisobanuye ko inganda zikora towbars zishobora kuzahura n’igabanuka ry’abazikenera kuko ahenshi zigenda zirekeraho gukoreshwa.

Ngayo nguko rero, ibi nibyo nari nateguye kubasobanurira uyu munsi ku bijyanye n’igikorwa kizwi mu bibuga by’indege cyitwa Push Back.

Ufite ikindi ikibazo, hari icyo utumvise neza cyangwa n’indi ngingo wifuza ko nazagusobanurira wabyandika ahagenewe ibitekerezo hano munsi cyangwa ukanyandikira kuri [email protected] nabyo tukazafata umwanya wo kubisubiza.

Airbus A330 ya RwandAir iri gusunikwa cyangwa gukururwa
Ibikoresho byifashishwa mu gusunika indege
Towbar zigira amoko atandukanye bitewe n’ubwoko bw’indege igomba gukoreshwaho
Imwe mu mashini zisunika Indege ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe
Pushback ku ndege yo mu Burusiya yari ku kibuga cya Incheon muri Korea y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .