Saa yine n’iminota 55 z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane nibwo robot ya NASA yahawe izina rya “Perseverance” yasoje urugendo rwa kilometero miliyoni 471,5 rwerekeza kuri uwo mubumbe utukura, yari yatangiye ku wa 30 Nyakanga umwaka ushize.
Ikihagera yahise itangira gufata amafoto kuri uwo mubumbe yifashishije camera yashyizweho imbere n’inyuma maze iyoherereza abashakashatsi ba NASA bari bicaye i California muri laboratwari yabo.
Mu minota irindwi nyuma y’uko ihageze, NASA yahise ishyira kuri Twitter amafoto Persevarance yohereje, hasobanurwa ko ari ayafatiwe ku kiyaga cya Jezero bivugwa ko kimaze imyaka iri hagati ya miliyari 3.5 na 4 kuri uwo mubumbe.
Perseverance ibaye robot ya gatanu y’icyo kigo igeze kuri Mars ariko ifite umwihariko itandukaniyeho n’izindi zahageze, harimo nko gucukura urutare rw’aho yifashijije imitobozo (percer) ikabika utuvungukira tunini [tungana n’ingwa] izagarukana abashakashatsi bakajya batwifashisha.
Mu itangazo NASA yageneye itangazamakuru, yanditse iti “Perseverance niyo robot ya mbere igiye kuzana utuvungukira tunini two kuri Mars tuzifashishwa muri gahunda z’ahazaza.”
“Bitandukanye n’izindi zayibanjirije nka Curiosity [yoherejweyo mu 2012) zazanaga utuvungukira duto cyane;Perseverance yo izajya icukura utujya kungana n’ingwa, itubika neza kugeza igihe izagarukira ku Isi.”
NASA kandi yashyize indege nto hejuru kuri iyo robot, hagamijwe ko yazagurutswa mu kirere cy’uwo mu bumbe nabyo bikabafasha mu nyigo zitandukanye. Ni ubwa mbere indege izaba igurukiye mu kirere cy’undi mubumbe utari Isi, hakaba hitezwe ko bizatanga amakuru y’ingenzi.
Intego nyamukuru ya Perseverance ni ugufasha NASA kumenya niba kuri Mars harigeze kuba ibinyabuzima mu myaka ya kera, ku buryo byafasha mu nyigo zikomeje gukorwa n’abahanga basuzuma ko ikiremwamuntu cyazahageza ibikorwa byacyo byanarimba kikahatura.
Biteganyijwe ko Perseverance izamara hafi imyaka ibiri mu bucukumbuzi kuri uwo mu bumbe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!