00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe ibipimo by’igicu cyagize ubukonje budasanzwe

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 29 March 2021 saa 06:47
Yasuwe :

Abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere bagaragaje ko mu 2018 habonetse igicu gifite ubukonje bwa dogere celicius -111, biba ibipimo by’ubukonje bw’ibicu buri hasi cyane mu byafashwe.

BBC yatangaje ko icyo gicu cyagaragaye kibuditse mu Majyefo y’umurongo ugabanyamo Isi kabiri (équteur), ahagana mu Burengerazuba bw’Inyanja ya Pacifique. Satellite y’Abanyamerika izwi nka Noaa-20, niyo yafashe ibyo bipimo ku wa 29 Ukuboza 2018.

Hasobanurwa ko igicu gikonja cyane kiri mu ntera ndende uva ku Isi, aho umwuka uva mu butaka cyangwa amazi uzamuka ukarenga igice cy’ikirere cyegereye Isi (troposphère), ukagenda wikusanyiriza hamwe ugaturiza mu gice gikurikiyeho kizwi nka stratosphère. Icyo gicu cyagaragaye mu butumburuke bwa kilometero 20,5.

Umushakashatsi mu by’ikirere wo muri Kaminuza ya Oxford, Dr Simon Proud, yasobanuye ko ubwo buryo bwitwa “dessus de dépassement” ndetse bubaho kenshi.

Dr Proud n’Umunyamerika Scott Bachmeier bakoze iyo nyigo, basobanuye ko ubwo bukonje budasanzwe bw’igicu bwaturutse ku bushyuhe bw’amazi y’inyanja yo muri ako gace, ndetse n’imiyaga ihuha yerekeza mu Burasirazuba izwi nka “Oscillation de Madden-Julian” ishobora gutera ubuhehere mu kirere cyangwa igatuma habura imvura.

Ku rundi ruhande, abo bashakashatsi bavuze ko agace kari hagati ya troposphère na stratosphère kari kugenda gashyuha, bityo ko hakwitegwa no kubona igicu gishyushye.

Umwuka uvuye mu butaka n'amazi ugenda wikusanya uzamuka mu kirere cya kure ari nako ubyara igicu / Ifoto: SPL
Satellite y’Abanyamerika izwi nka Noaa-20 niyo yafashe ibipimo byagaragaje ubukonje bw'igicu budasanzwe / Ifoto: Ball Aerospace
Mu 2018 hari igicu cyagize ubukonje bwa -111C, ibitari bimenyerewe mu bipimo by'ubushyuhe bw'ibicu / Ifoto: NOAA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .