Icyo cyuma kizwi nka “probe” mu Cyongereza cyahawe izina bwite rya “Hope”, ifoto ya mbere cyafashe cyayohereje ku wa Gatatu w’icyumeru gishize, bihesha icyo gihugu kuba icya mbere mu by’Abarabu gikoze igikorwa cy’indashyikirwa nk’icyo.
N’akanyamuneza kenshi, Minisitiri w’intebe wa AUE, Mohammed ben Rached al-Maktoum, yanditse kuri Twitter ye ati “Amateka ariyanditse, ifoto ya mbere ya Mars ifashwe n’ubushakashatsi bw’Abarabu.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Isanzure cyatangaje ko “ifoto yafashwe ni iy’ikirunga kinini cyane mu mibumbe igaragiye izuba, Olympus Mons, mu masaha y’igitondo izuba rikimuritseho."
Ubushakashatsi bushingiye ku mafoto mu isanzure bw’Abarabu bugamije kugaragaza neza imitere y’ikirere cya Mars nk’umubumbe ikiremwa muntu gihanze amaso mu kuhagurira ibikorwa byanarimba hagaturwa.
Bitandukanye n’ubushakashatsi bw’Abashinwa n’Abanyamerika buzakorerwa ku butaka bw’uwo mubumbe, ubw’Abarabu bwo buzakorerwa mu kirere gusa.
Byitezwe ko muri Nzeri uyu mwaka ari bwo amakuru yavumbuwe n’ubushakashatsi bw’ibyo bihugu uko ari bitatu kuri uwo mubumbe azatangira gushyirwa ahagaragara, abashakashatsi batandukanye hirya no hino mu Isi bakaba bayifashisha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!