00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wari uziko umuvuduko Isi igenderaho wiyongereye; Uku niko byagenze

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 2 June 2021 saa 07:58
Yasuwe :

Ubusanzwe umunsi ugira amasegonda 86.400, angana n’amasaha 24. Iki ni nacyo gihe Isi imara yizenguruka ubwayo, gusa icyo gihe gishobora guhinduka bitewe n’imihindagurikire y’imiterere y’Isi. Abahanga mu by’ubumenyi bw’Isi bemeza ko ubusanzwe igihe Isi yizenguruka kigabanuka aho kwiyongera.

Ibi babishingira ku buryo kera mu myaka miliyoni 600 ishize, Isi yizengurukaga amasaha 21 gusa, bivuze ko umunsi wamaraga amasaha 21, ariko uko imyaka yagiye ihita igihe yizenguruka cyagiye cyiyongera ku buryo ubu umunsi umara amasa 24 byerekana ko Isi yagiye igenda gahoro.

Gusa mu 2020 byarahindutse, abashakashatsi bo mu Kigo Mpuzamahanga gishinzwe uko Isi izenguruka (The International Earth Rotation and Reference Systems Service, IERS) gihereye i Paris mu Bufaransa bagaragaje ko aho kugenda gahoro ahubwo isigaye yihuta.

Ni ibintu bitigeze bibaho mu myaka 50 ishize ndetse mu 2020 habayeho iminsi 28 ifite amasegonda make ku yo umunsi ugomba kugira 86.400.

Forbes itangaza ko muri iyi minsi harimo umunsi umwe, ku itariki 19 Nyakanga 2020 wagize igihe gito kuva igihe kubara amasaha byatangiriye, umara amasegonda ari munsi ya 86.400 ho milliseconde 1.4602 [milliseconde ingana n’isegonda rimwe ugabanyije 1000].

Umunsi muto waherukaga kubaho hari tariki 5 Nyagakanga 2005, aho Isi yizengurutse amasegonda ari munsi ya 86.400 ho milliseconde 1.0516.

Ibi bishobora kugaragara nk’aho ari igihe gito ariko bigira ingaruka ku isaha, cyane ko hari système nyinshi zigendera ku myubakire y’isaha zihereye kuri milliseconde, ku buryo igihe habayeho impinduka niyo yaba nto bishobora guteza ikibazo.

Izo harimo ikoranabuhanga rya GPS rikoreshwa na Satellite, uburyo bwa NTP bukoreshwa mu kugena isaha muri telefoni zigezweho (smart phone), mudasobwa ndetse no muri serivisi zitandukanye z’itumanaho zikoresha murandasi. Ibi byose bishobora kugirwaho ingaruka n’uku kwihuta kwisi.

Abashakashatsi bavuga ko batazi impamvu nyakuri yatumye Isi yihuta bitandukanye n’uko byahoze. Ariko hari impamvu nyinshi bakeka zishobora kubitera zirimo imitingito, imitere y’ikirere, inyanja ndetse n’ukwezi.

Indi impamvu ikomeye bakeka ni ugushyuha ku Isi guterwa n’imyuka ihumanya ikirere, kwatumye urubura ruba rwarabaye nk’umusozi ruherereye hafi y’aho Isi yikaragira (pôle) rwaratangiye kuyonga bigatuma amazi y’inyanja ziri kuri pôle yiyongera, Isi ikaremera bigatuma yihuta.

Nubwo bimeze bitya ariko, nta ngaruka na nke bizagira ku mibereho y’abantu ndetse aba bashakashatsi bavuze ko bizamara igihe runaka kitari kinini, ubundi Isi igasubira ku kugenda gahoro nk’uko byahoze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .