00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku Mikino Olempike ya Paris 2024 ibura iminsi 99 ngo itangire

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 April 2024 saa 07:03
Yasuwe :

Harabura iminsi 99 ngo i Paris mu Bufaransa hatangire Imikino Olempike kuva tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 11 Kanama 2024.

Mu gihe amateka y’Imikino Olempike yatangiriye i Athènes mu Bugereki mu 1896, u Rwanda rwitabiriye iyi Mikino bwa mbere mu 1984 ubwo yari yabereye i Los Angeles, rwohereza abakinnyi batatu mu gusiganwa ku maguru.

Kuva icyo gihe ntirwongeye kuyiburamo ndetse umubare urazamuka aho mu 1992 i Barcelone, hitabiriye abakinnyi 10 mu gihe ubuheruka mu 2021 (Tokyo 2020) hariyo Abanyarwanda batanu.

Imikino iheruka ya Tokyo 2020 yigijwe inyuma umwaka kubera icyorezo cya COVID-19 ariko ubu, nyuma y’imyaka itatu abantu bemerewe kureba igiye gukinwa ndetse hari byinshi byo kwitega i Paris.

Nubwo ibirori byo kuyifungura ku mugaragaro bizaba ku wa Gatanu, tariki ya 26 Nyakanga, imikino izatangira ku wa Gatatu, tariki ya 24 Nyakanga, hakinwa iyo mu matsinda mu mupira w’amaguru, Rugby y’abakina ari barindwi, Handball no Kumasha. Izasozwa ku wa 11 Kanama.

Ni ibihe bibuga bizakoreshwa?

Byinshi mu bibuga bizifashishwa mu Mikino Olempike y’uyu mwaka biri mu Mujyi wa Paris cyangwa mu nkengero zawo, ndetse ibirori byo kuyitangiza ku mugaragaro byitezweho kuba bitandukanye aho aho ku nshuro ya mbere bizaba bibereye hanze ya stade, ku nkengero z’Umugezi wa Seine.

Stade de France izakinirwamo imikino ngororamubiri, inabereho iboriri bisoza Imikino Olempike ya 2024.

Stade Parc des Princes, aho Paris Saint-Germain yakirira imikino yayo, izakinirwaho umupira w’amaguru, naho Roland Garros yakire Tennis n’Iteramakofe.

Siporo yo kugendera hejuru y’amazi izabera muri Tahiti, ikirwa kiri mu bilometero 16 uvuye i Paris.

Byibuze 95% by’ibibuga bizifashishwa bisanzwe bihari cyangwa biba bihari by’igihe gito, mu gihe ahazabera amarushanwa yo koga ari ho honyine hubatswe kubera iyi Mikino.

Ni izihe siporo nshya mu Mikino ya Paris?

Siporo rukumbi izatangira gukinirwa i Paris ni ‘breaking’, yatangijwe mu Mikino Olempike y’Urubyiruko ya 2018 aho ihuza imikino ngororamubiri n’imbyino zigezweho.

Buri muntu azarushanwa ku giti cye aho ababyinnyi bazajya barushwanyirizwa mu miziki y’aba-DJs, bagaragaza ubuhanga bwabo.

Karate yari yakinwe bwa mbere mu 2020 na Baseball ntibizakinwa uyu mwaka.

Hazahatanirwa imidali ingahe?

Imidali 329 yo muri siporo 32 ni yo izahatanirwa i Paris.

Umudali wa mbere uzatangwa ni uwo mu kurasa ku wa 27 Nyakanga, mu gihe uwa nyuma uzatangwa ari uwo muri Basketball y’abagore ku wa 11 Kanama.

Abahanga mu isesengura ry’imibare bagaragaza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari yo ishobora kuzegukana imidali myinshi (123).

Hari ibihembo bizatangwa?

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino Ngororamubiri riheruka gutangaza ko rizaba irya mbere mpuzamahanga rizatanga ibihembo mu Mikino Olempike.

Ryavuze ko ibihembo byaryo i Paris bizaba bingana na miliyoni 2,4$ ndetse uzajya yegukana umudali wa Zahabu azajya ahabwa ibihumbi 50$.

Abakinnyi bakomoka mu Burusiya na Bélarus bemerewe guhatana ku giti cyabo [badahagarariye ibihu byabo], ariko ntibemerewe kwitabira ibiro bitangiza Imikino Olempike ya 2024 kuko ibihugu byabo byahagaritswe kubera intambara byashoje muri Ukraine.

Izindi nkuru wasoma:

-* U Rwanda ruhagaze gute mu kwitegura Imikino Olempike ya Paris 2024

-* Imbamutima za Nimubona Yves wabonye itike y’Imikino Olempike izabera i Paris

Harabura iminsi 99 ngo Imikino Olempike ya Paris 2024 itangire
Ku nshuro ya mbere mu mateka y'Imikino Olempike, ibirori byo kuyifungura bizabera hanze hatari muri stade, ku Mugezi wa Seine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .