00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA: Golden State Warriors ntizakina Playoffs

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 17 April 2024 saa 07:14
Yasuwe :

Sacramento Kings yatsinze Golden State Warriors amanota 118-94 iyisezerera mu mikino yo gushaka itike y’iya kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA).

Iyi mikino ya Play In Tournament ihuza amakipe ari ku mwanya wa karindwi kugeza ku 10, aho aba yishakamo abiri agomba gusanga atandatu muri buri gice azakina iya kamarampaka.

Umukino wa Warriors na Kings wari utegerejwe cyane kuko benshi bibaza niba Stephen Curry n’ikipe ye bari bubona itike.

Warangiye bayibuze kuko Warriors yagize umukino mubi cyane by’umwihariko ku bakinnyi isanzwe igenderaho nka Curry watsinze amanota 22 gusa atakaza imipira itandatu (turnovers).

By’umwihariko Klay Thompson yagize umukino wo kwibagirwa kuko nta nota yatsinze mu minota 32 yakinnye cyane ko yagerageje uburyo 10.

Icyakora Jonathan Kuminga na Moses Moody buri umwe yatsinze amanota 16 gusa ntabwo yari ahagije ngo aheshe intsinzi Warriors.

Ku rundi ruhande, Sacramento Kings umukino wayikundiye kuko Keegan Murray yayitsindiye amanota 32 arimo atatu yatsinze inshuro umunani. De’Aaron Fox yamukoreye mu ngata atsinda 24, mu gihe Keon Ellis yatsinze 15 ariko anugarira neza kuko yibye imipira (steals) itatu akora na blocks eshatu.

Umukino warangiye Sacramento Kings yatsinze Golden State Warriors amanota 118 kuri 94 iyisezerera itageze mu Mikino ya Kamarampaka. Umwaka ushize nawo wari mubi kuri iyi kipe kuko nabwo yasezerewe na Lakers muri round ya mbere y’imikino ya kamarampaka.

Undi mukino wabaye uyu munsi, Los Angeles Lakers yakoze ibyo yari yitezweho itsinda New Orleans Pelicans amanota 110-106 igera mu Mikino ya Kamarampaka aho igomba kuzahura na Denver Nuggets mu ijonjora rya mbere.

Iyi mikino mu gice cy’iburasirazuba izakomeza mu rukerera rwo ku wa Kane, aho Philadelphia 76ers izakina na Miami Heat, Chicago Bulls ikina na Atlanta Hawks.

Warriors ya Stephen Curry yasezerewe itageze mu Mikino ya Kamarampaka
Keegan Murray yatsinze amanota 32 muri uyu mukino
Anthony Davis yafashije Lakers kugera muri Playoffs

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .