00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba-GP batangiye neza Irushanwa ryo Kwibohora (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 19 April 2024 saa 02:45
Yasuwe :

Ikipe y’Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) yatsinze ‘General Headquarters’ igitego 1-0 mu mukino wa mbere w’Irushanwa ryo Kwibohora “Liberation Cup Tournament”.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatanu, tariki 19 Mata 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

Wari umukino wa mbere ku makipe yombi, cyane ko ahuriye mu itsinda rya kabiri hamwe na Division ya Gatanu ndetse na Air Force.

Uyu mukino watangiye utuje ariko uko iminota izamuka, Republican Guard yatangiye kwiharira umupira cyane ariko uburyo bw’ibitego yabonaga ntibubyaze umusaruro.

Ku munota wa 40, Byiringiro Moses yashyamiranye na Kapiteni Cyusa Jean Pierre buri umwe ashinja undi kumukinira nabi, bombi umusifuzi abaha ikarita y’umutuku.

Republican Guard yakomeje gusatira cyane ariko igahusha uburyo bukomeye bw’ibitego bwabonwaga na Ndagijimana Pierre na Sibomana Olivier.

Igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

General Headquarters yasubiranye imbaraga mu gice cya kabiri itangira gusatira ariko umunyezamu wa Republican Guard, Murenzi Emmy ayibera ibamba.

Ku munota wa 53, Ndagijimana yazamukanye umupira mwiza yihuta awucomekera Mutabazi atera ishoti rikomeye, umunyezamu Ntakirutimana Emmanuel arikuramo.
Ku munota wa 60, umukino washyushye amakipe yombi atangira gusatirana ari na ko ahushanya uburyo bwinshi bw’ibitego.

Ku munota wa 79, umunyezamu wa General Headquarters yakuyemo umupira ukomeye wari utewe na Ntwari Ernest.

Republican Guard yakomeje gusatira bikomeye, ku munota wa 90+5 Ndagijimana yongeye kuzamukana umupira awuhindura imbere y’izamu usanga Muhire Jean Marie Vianney atsinda igitego cya mbere.

Umukino warangiye Republican Guard yatsinze General Headquarters igitego 1-0.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Republican Guard
Abakinnyi 11 General Headquarters yabanje mu kibuga
Mbere y'umukino habanje gufatwa umunota wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakinnyi ba Republican Guard bishimira igitego
Muhire Jean Marie Vianney yishimira igitego cyatsinze mu minota ya nyuma
Morale yari yose ku bafana ba Republican Guard
Umunyezamu wa General Headquarters, Ntakirutimana Emmanuel ni umwe mu bagize umukino mwiza
Wari umukino urimo imbaraga nyinshi
Wari umukino uryoheye ijisho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .