00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yaguze izindi vuvuzela 500 izakoresha kuri Kiyovu Sports

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 19 April 2024 saa 11:30
Yasuwe :

APR FC isabwa inota ku mukino wa Kiyovu Sports yaguze vuvuzela 500 ziyongera kuri 400 zisanzwe, mu kuzishimira Igikombe cya Shampiyona cya gatanu yegukanye yikurikiranya.

Ku wa Gatandatu, tariki 20 Mata 2024, APR FC izakira Kiyovu Sports saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium mu mikino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona.

Mu rwego rwo kwitegura kubyina intsinzi, ubuyobozi bw’abafana ba APR FC baraye mu nama itegura ibi birori.

Umuyobozi Ushinzwe Ubukangurambaga mu Mujyi wa Kigali akaba na Perezida w’Inkoramutima za APR FC, Sam Friend, bakunda kwita Kabange yabwiye IGIHE ko imifanire abantu babonye ku mukino batsinzemo Rayon Sports izongerwa kuri Kiyovu kuko haguzwe izindi vuvuzela 500 zisanga 400 zari zaguzwe mbere.

Yagize ati “Imifanire mwabonye kuri Rayon Sports ntabwo ariyo muzabona kuri Kiyovu. Turashaka ko icyatsi kizaburira mu mabara ya APR FC. Dukina na Rayon twari twaguze vuvuzela 400, twongeyeho 500 zose hamwe ni 900 tuzakoresha.”

Yakomeje avuga ko atari vuvuzela gusa kuko hanaguzwe amadarapo 1000 abafana bazifashisha.

Kabange utemeranya n’abavuga ko abafana ba APR FC ari bake yavuze ko bari gukora ubukangurambaga bukomeye mu rwego rwo kwitegura Stade Amahoro.

Ati “Ni imifanire turi kwitegurira Stade Amahoro kuko turebye nabi twazaburiramo. Niyo mpamvu turi gukora ubukangurambaga bukomeye umwaka utaha muzabona ibintu bidasanzwe, bizagaragara ko barushwa.”

Kugeza ubu, APR FC ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere n’amanota 60 aho irusha Rayon Sports iyikurikiye 12, bityo ikaba ikeneye inota mu mpera z’icyumweru, ikegukana igikombe cya gatanu cya shampiyona kikurikiranya.

APR FC yaguze vuvuzela 500 zisanga 400 zizifashishwa ku mukino wa Kiyovu Sports ishobora kwegukaniraho igikombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .