00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Champions League: Real Madrid yasezereye Man City, Bayern Munich ipfubya inzozi za Arsenal (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis, Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 April 2024 saa 12:17
Yasuwe :

Real Madrid yageze muri 1/2 cya UEFA Champions League itsinze Manchester City penaliti 4-3 nyuma yo kunganya ibitego 4-4 mu mikino yombi, ihasanga Bayern Munich yasezereye Arsenal iyitsinze ibitego 3-2 mu mikino ibiri.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 17 Mata, ni bwo habaye imikino yombi yo kwishyura muri 1/4 cy’iri rushanwa rihuza amakipe y’ubukombe ku Mugabane w’u Burayi.

Kuri Etihad Stadium mu Bwongereza, umukino wa Real Madrid na Manchester City zari zanganyirije ibitego 3-3 muri Espagne, watangiye ugenda gake amakipe yombi yigana.

Ku munota wa 12, Jude Bellingham yacomekewe umupira awutanga kwa Federico Valverde, na we awucomekera Vinícius Júnior.

Uyu Munya-Brésil ntiyawutindanye, ahubwo yawutanze kwa Rodrygo atera ishoti, umunyezamu Ederson arikuramo, undi asongamo atsinda igitego cya mbere.

Man City yahise ikanguka itangira gusatira cyane.

Ku munota wa 15, Kevin De Bruyne yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, Erling Haaland awukina n’umutwe, ukubita umutambiko uvamo, ugwa ku maguru ya Bernardo Silva ujya hanze.

Iyi kipe yakomeje gusatira, ku munota wa 27, De Bruyne yongeye kuzamuka yihuta atera ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Andriy Lunin awukuramo.

Iyi kipe yo mu Bwongereza yakomeje kwiharira umukino no gusatira cyane ariko uburyo bwabonwaga na Jack Grealish ntibubyare umusaruro kuko imipira yayiteraga hanze.

Igice cya Mbere cyarangiye Real Madrid yatsinze Manchester City igitego 1-0.

City yakomeje gusatirana imbaraga zikomeye no mu gice cya kabiri ariko umunyezamu Lunin akayibera ibamba.

Ku munota wa 70, Grealish yateye ishoti rikomeye, umunyezamu Lunin umupira arawufata. Ni mu gihe Real Madrid yugariraga cyane igakina imipira Man City itakaje.

Nyuma yo gusatira bikomeye, ku munota wa 76, Jérémy Doku yahinduye umupira imbere y’izamu Antonio Rudiger ananirwa kuwukuraho, De Bruyne yishyurira City igitego.

Uyu Mubiligi yongeye guhusha uburyo bubiri bukomeye bw’ibitego, ku mipira yateraga igaca hejuru gato y’izamu.

Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 hashyirwaho 30 y’inyongera.

Muri iyi minota, n’ubundi Man City yakomeje gusatira bikomeye ariko igitego kirabura hitabazwa penaliti.

Umukino warangiye Real Madrid itsinze kuri penaliti 4-3 yerekeza muri ½ aho igomba kuzahura na Bayern Munich yasezereye Arsenal.

Penaliti za Manchester City zatsinzwe na Julian Àlvales, Phil Foden n’umunyezamu Ederson, mu gihe abazihushije ari Bernardo Silva na Mateo Kovačić.

Real Madrid yatsindiwe na Jude Bellingham, Lucas Vázquez, Nacho na Antonio Rudiger. Ni mu gihe uwayihushije ari Luka Modrić wateye iya mbere.

Dani Carvajal ashoreye umupira mu gihe yari asatiriwe na Rodri
Carvajal na Jérémy Doku bakurikiye umupira
Jude Bellingham ntiyoroheye abakinnyi ba Manchester City
Rodrygo yishimira igitego cya Real Madrid cyabonetse hakiri kare, mu gice cya mbere
Kevin de Bryune atsindira Manchester City igitego cyo kwishyura
Bernardo Silva ahanganiye umupira na Edouardo Camavinga

Bayern Munich na yo yasezereye Arsenal

Kuri Allianz Arena mu Budage, hari undi mukino wa 1/4 wo kwishyura wahuje Bayern Munich na Arsenal, zombi zari zanganyije ibitego 2-2 mu mukino ubanza.

Bayern Munich yari ku kibuga cyayo, yatangiye isatira ndetse mu minota 10 ya mbere yabonyemo amashoti abiri yatewe na Harry Kane, yombi ajya ku ruhande rw’ibumoso mu izamu ryari ririnzwe na David Raya.

Arsenal yakinnye neza mu minota yakurikiyeho, ariko ibyagize akamaro ni umupira w’umutwe ukomeye watewe na Joshua Kimmichi ku munota wa 63 nyuma yo guhindurwa na Raphaël Guerreiro, uvamo igitego cyahaye ikipe yo mu Budage gukomeza ku bitego 3-2 mu mikino yombi.

Bayern yari yakiriye uyu mukino idafite bamwe mu bakinnyi igenderaho barimo Serge Gnabry na Kingsley Coman kubera imvune.

Mu buryo bukomeye bwabonetse ku ruhande rwa Arsenal mu gice cya mbere, Gabriel Martinelli yateye ishoti rye ku munyezamu Manuel Neuer nyuma y’uko Jamal Musiala yari amaze gutera umupira ukomeye wasabye ko David Raya yirambura akawukuramo.

Mu gihe Harry Kane yakinnye imipira icyenda mu minota 45 ibanza, Neuer yasabwe gukuramo undi mupira ubwo ishoti rya Martin Ødegaard ryahindurirwaga icyerekezo, uyu munyezamu awugarura uri hafi kurenga umurongo.

Leon Goretzka na Guerreiro bagerageje ubundi buryo mu gice cya kabiri, David Raya agumisha Arsenal mu mukino, ariko igitego cya Kimmichi nticyatuma iyi Kipe yo mu Bwongereza igera ku nzozi zo gukina 1/2 cya UEFA Champions League iherukamo mu 2009.

Muri 1/2, Bayern Munich izahura na Real Madrid mu gihe Borussia Dortmund izakina na Paris Saint-Germain tariki ya 30 Mata n’iya 7 Gicurasi 2024.

Leroy Sané ashoreye umupira mu gihe yacungirwaga hafi na Gabriel Martinelli
Jamal Musiala ni umwe mu bigaragaje muri uyu mukino
Joshua Kimmichi yatsinze igitego cyatumye Arsenal isezererwa
Abakinnyi ba Bayern Munich bishimira igitego cyabahesheje gukomeza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .