00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasogi United yatsinze Sunrise FC, ikomeza kugana habi (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 19 April 2024 saa 07:23
Yasuwe :

Gasogi United yatsinze Sunrise FC ibitego 3-0, ikomeza kuyiganisha habi kuko imibare yo kuguma mu Cyiciro cya Mbere yarushijeho gukomera.

Uyu mukino wabanjirije indi y’umunsi wa 27 wa shampiyona, wabaye ku wa Gatanu, tariki 19 Mata 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

Gasogi United yatangiranye imbaraga umukino, bidatinze ku munota wa 10 Prosper Rugangazi yahise afungura amazamu ku gitego yatsinze acenze umunyezamu, Mfashingabo Didier.

Mu minota 15, Sunrise FC yakangutse itangira gusatira no kwiharira umupira ariko umunyezamu, Ibrahima Dauda akayibera ibamba.

Mu gihe iyi kipe yo mu Burasirazuba yari yaryohewe no gusatira, Gasogi United yazamukanye umupira yihuta, Rugangazi awuhindura imbere y’izamu, Mbirizi Eric akina n’umutwe atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 30.

Nyuma y’iminota itatu gusa, Hakim Hamiss yateye ‘coup franc’ nziza atsinda igitego cya gatatu.

Umutoza wa Sunrise FC, Jackson Mayanja yahise akora impinduka asimbuza abakinnyi batatu icyarimwe.

Habamahoro Vincent, Yafesi Mubiru na Franklin Onyeabor batanze umwanya kuri Shema Frank, Murenzi Patrick na Duhimbaze Elisa.

Ku munota wa 43, Nzayisenga Jean D’amour yakoreye ikosa Harerimana Abdelaziz, umusifuzi Ruzindana Nsoro amuha ikarita ya kabiri y’umuhundo zibyara umutuku.

Igice cya Mbere cyarangiye Gasogi United yatsinze Sunrise FC ibitego 3-0.

Umutoza wa Gasogi United, Kirasa Alain wari wizeye intsinzi, yatangiranye igice cya kabiri impinduka maze Ngono Guy, Mugabe Robert na Mugisha Joseph Rama binjira mu kibuga.

Mu minota 70, umukino watuje ugenda gake cyane, gusa Sunrise FC yiharira umupira.

Umukino warangiye Gasogi United yatsinze Sunrise FC ibitego 3-0, ikomeza agahigo keza iyifiteho kuko iyi kipe yo mu Burasirazuba itarayitsinda mu mateka yayo.

Gasogi United yahise ifata umwanya wa cyenda n’amanota 32, mu gihe Sunrise FC yagumye ku wa 14 n’amanota 26 mu gihe Bugesera FC iyikurikiye itarakina.

Uko imikino iteganyijwe mu mpera z’icyumweru:

Ku wa Gatandatu, tariki 20 Mata 2024

Marines vs Police [15:00]

Amagaju vs Etoile de L’Est [15:00]

APR FC vs Kiyovu Sports [15:00]

Bugesera FC vs Rayon Sports [15:00]

Ku Cyumweru, tariki 21 Mata 2024

Etincelles vs Muhazi United [15:00]

Gorilla vs Musanze [15:00]

Mukura vs AS Kigali [15:00]

Mugisha Joseph Rama azamukana umupira
Rugangazi Prosper yishimira igitego yatsinze
Rugangazi Prosper yishimira gufungura amazamu
Safari Gilbert agerageza guhindura umupira imbere y'izamu
Sunrise FC yagaragaje urwego ruri hasi cyane muri uyu mukino
Mbirizi Eric atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 30
Mbirizi Eric yatsindiye Gasogi igitego cya kabiri
Mbirizi Eric yishimira igitego cya kabiri yatsinze
Babuwa Samson ahanganye n'abakinnyi ba Gasogi United
Akanyamuneza kari kose kuri Perezida wa Gasogi, Kakooza Nkuriza Charles
Gasogi United yagize igice cya mbere cyiza cyane
Hakim Hamiss yashimye Imana nyuma yo gutsinda igitego cya gatatu
Henock Yao ashimira Hakim Hamiss wari umaze gutsinda igitego cya gatatu
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Gasogi

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .