00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haringingo yahize gusubira Rayon Sports

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 18 April 2024 saa 02:13
Yasuwe :

Umutoza wa Bugesera FC, Haringingo Francis Christian yatangaje ko yifuza guhesha iyi kipe igikombe cya mbere mu mateka ariko intego ya mbere ari ukubanza kuguma mu Cyiciro cya Mbere.

Uyu mutoza yabigarutseho nyuma yo gutsinda Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.

Yagize ati “Icya mbere cyo Igikombe ndagishaka cyane (Amahoro). Gusa ibihe turimo ntabwo byoroshye kuko turashaka kuguma mu Cyiciro cya Mbere, byakunda tugakora amateka Bugesera tukayiha igikombe. Tugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo turebeko twagera ku ntego zose.”

Ku wa Gatandatu, tariki 20 Mata 2024, Bugesera FC izakira Rayon Sports mu mukino isabwa gutsinda kugira ngo yiyongerere amahirwe yo kuzaguma mu Cyiciro cya Mbere.

Ibi nibyo byatumye mu mukino w’Igikombe cy’Amahoro, Umutoza Haringingo aruhutsa bamwe mu bakinnyi be bakomeye barimo rutahizamu Ani Elijah (uyoboye abandi mu gutsinda ibitego).

Ati “Intego yacu nkuru ni umukino wa Shampiyona niyo mpamvu mwabonye abakinnyi nka Adams na Elijah batakoreshejwe.”

Uyu mutoza kandi yakomeje avuga ko ni ubwo batsinze umukino ubanza ariko amahirwe ari 50% kuko bari gukina n’ikipe ikomeye.

Ati “Oya umukino uracyari 50% kuri buri umwe. Turi gukina n’Ikipe ikomeye isanzwe itwara ibikombe kandi murabizi ko akenshi icyo Rayon Sport yashatse ikigeraho.”

Kugeza ubu ku rutonde rwa shampiyona, Bugesera FC iri ku mwanya wa 15 (ubanziriza uwa nyuma) n’amanota 25.

Umukino wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro uteganyijwe tariki 23 Mata 2024 mu Karere ka Bugesera.

Bugesera FC ikomeje kurwana no kuguma mu Cyiciro cya Mbere
Umutoza wa Bugesera FC, Harigingo Francis yavuze ko ni ubwo yatsinze umukino ubanza ariko byose bigishoboka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .