00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyemezo cyo gukuraho ’CAF Confederation Cup’ ntikivugwaho rumwe

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 19 April 2024 saa 06:15
Yasuwe :

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) iteganya gukuraho irushanwa rya CAF Confederations Cup ariko mbere y’uko umwanzuro ntakuka ufatwa ntibivugwaho rumwe n’abakunzi ba ruhago ndetse na bamwe mu bagize Komite Nyobozi.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Mata 2024, ni bwo hateganyijwe Inama ya Komite Nyobozi ya CAF igomba kubera i Rabat muri Maroc igafatirwamo imyanzuro irimo kuzamura urwego rw’irushanwa rya African Football League.

African Football League ni irushanwa rihuza amakipe ya mbere akomeye muri Afurika, aho ku ikubitiro umunani ariyo yaryitabiriye ku nshuro ya mbere ndetse buri imwe ikaba yaragenewe miliyoni 1$, mu gihe Mamelodi Sundowns yaryegukanye mbere yagenewe miliyoni 4$.

Aka kayabo k’amafaranga rishorwamo katumye hatekerezwa ku kuba ryaba irya mbere rigasimbura CAF Champions League noneho iryayigwaga mu ntege rya CAF Confederation Cup rikavaho burundu.

Abakunzi ba ruhago ntabwo babyakiriye neza kuko hari andi marushanwa yo mu bihugu imbere yahataniraga gukina iryo rushanwa ndetse nk’uko byumvikana amwe mu makipe akomeye akaba agiye kuzitirwa ku ruhando rw’imikino Nyafurika.

Mbere y’uko iyi nama iterana kandi biravugwa ko bamwe mu bayobozi ba CAF batemeranya n’izi mpinduka, aho bifuza ko African Football League ariyo yavaho noneho amafaranga yayishorwagamo akifashishwa mu marushanwa asanzweho bityo ibihembo by’amakipe ayajyamo bikiyongera.

CAF Confederation Cup ni irushanwa ryatangiye gukinwa mu 2004 biturutse ku bwumvikane bw’ubuyobozi bwa CAF mu guha amahirwe amakipe yegukana amarushanwa y’imbere mu bihugu atari za shampiyona.

Mu gihe yavaho bivuze ko amakipe yegukanaga ayo marushanwa nta mahirwe yaba agifite yo kuba yakina imikino Nyafurika.

Amakipe amaze kubona itike yo kuzakina African Football League RS Berkane na Wydad AC yo muri Maroc, Al Ahly na Zamalek yo mu Misiri, ES Tunis yo muri Tunisia, Mamelodi Sundowns na Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo na Petro Atlético yo muri Angola.

Andi ni Simba SC na Young Africans yo muri Tanzania, CR Belouizdad na USM Alger yo muri Algeria, TP Mazembe yo muri RDC, ASEC Mimosas yo muri Côte d’Ivoire, Al Hilal na Al Merreikh yo muri Sudan ndetse na Horoya AC yo muri Guinea.

Amakipe yahataniraga gukina CAF Confederation Cup agiye kubura amahirwe kubera African Football League

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .