00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Peace Cup: AS Kigali WFC yatsinze Rayon Sports WFC mu mukino ubanza wa ½

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 17 April 2024 saa 03:21
Yasuwe :

AS Kigali WFC yatsinze Rayon Sports WFC igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatatu, tariki 17 Mata 2024, kuri Kigali Pelé Stadium.

Mbere yo gutangira uyu mukino habanje gufatwa umunota wo Kwibuba ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umukino watangiye ugenda gake cyane. Uburyo bwa mbere bw’igitego bwabonetse ku munota wa 15, ku mupira Usanase Zawadi yazamukanye wenyine, ateye ishoti rikubita igiti cy’izamu asongamo umunyezamu, Itangishaka Claudine awukuzamo akaguru.

Ku munota wa 28, Zawadi yongeye gucomekerwa umupira mwiza azamuka wenyine ariko umupira awukubita igiti cy’izamu uvamo.

Ikipe y’Umujyi wa Kigali yakomeje gukina neza no kwiharira umupira ariko kurangiriza mu izamu bikayigora.

Mu mpera z’igice cya mbere, Rayon Sports yatangiye kugera imbere y’izamu ryari ririnzwe na Ndakimana Angeline wayibereye ibamba.

Ku munota wa 45, Nibagwire Libellée yazamukanye umupira yihuta awuteye, umunyezamu Ndakimana awukuramo.

Igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, umukino watuje amakipe yombi yongera kwigana byatumaga udashyuha ari nako wakinirwaga cyane mu kibuga hagati.

Ku munota wa 78, AS Kigali yafunguye amazamu kuri ‘coup franc’ nziza yatewe na Umwaliwase Djuda, umunyezamu Itangishaka ntiyamenya aho umupira unyuze.

Muri iyi minota, Ikipe y’Umujyi yari hejuru abakinnyi bayo babonana neza ariko uburyo bwinshi bw’ibitego Zawadi yabonaga ntabubyaze umusaruro.

Umukino warangiye AS Kigali yatsinze Rayon Sports WFC igitego 1-0. Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 24 Mata 2024 saa 14:00 mu Nzove.

Undi mukino wa ½ urahuza Fatima WFC na Indahangarwa WFC.

Abakinnyi 11 Rayon Sports WFC yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 AS Kigali yabanje mu kibuga
Amakipe yombi asuhuzanya mbere y'umukino
Habanje gufatwa umunota wo Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994
Iradukunda Callixte ahanganye na Mukandayisenga Jeannine 'Kaboy'
Rayon Sport yagerageje uburyo buke imbere y'izamu
Mu gice cya kabiri umukino washyushye
AS Kigali bishimira igitego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .