Uyu mukino wabaye ku wa Gatatu, tariki 17 Mata 2024, kuri Kigali Pelé Stadium.
Mbere yo gutangira uyu mukino habanje gufatwa umunota wo Kwibuba ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni umukino watangiye ugenda gake cyane. Uburyo bwa mbere bw’igitego bwabonetse ku munota wa 15, ku mupira Usanase Zawadi yazamukanye wenyine, ateye ishoti rikubita igiti cy’izamu asongamo umunyezamu, Itangishaka Claudine awukuzamo akaguru.
Ku munota wa 28, Zawadi yongeye gucomekerwa umupira mwiza azamuka wenyine ariko umupira awukubita igiti cy’izamu uvamo.
Ikipe y’Umujyi wa Kigali yakomeje gukina neza no kwiharira umupira ariko kurangiriza mu izamu bikayigora.
Mu mpera z’igice cya mbere, Rayon Sports yatangiye kugera imbere y’izamu ryari ririnzwe na Ndakimana Angeline wayibereye ibamba.
Ku munota wa 45, Nibagwire Libellée yazamukanye umupira yihuta awuteye, umunyezamu Ndakimana awukuramo.
Igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri, umukino watuje amakipe yombi yongera kwigana byatumaga udashyuha ari nako wakinirwaga cyane mu kibuga hagati.
Ku munota wa 78, AS Kigali yafunguye amazamu kuri ‘coup franc’ nziza yatewe na Umwaliwase Djuda, umunyezamu Itangishaka ntiyamenya aho umupira unyuze.
Muri iyi minota, Ikipe y’Umujyi yari hejuru abakinnyi bayo babonana neza ariko uburyo bwinshi bw’ibitego Zawadi yabonaga ntabubyaze umusaruro.
Umukino warangiye AS Kigali yatsinze Rayon Sports WFC igitego 1-0. Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 24 Mata 2024 saa 14:00 mu Nzove.
Undi mukino wa ½ urahuza Fatima WFC na Indahangarwa WFC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!