00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

TP Mazembe yanze kwambara ‘Visit Rwanda’ ishobora kubiryozwa

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 18 April 2024 saa 10:25
Yasuwe :

Ikipe ya Tout Puissant Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanze ibyo kwambara Visit Rwanda ku myambaro yo mu irushanwa rya Africa Football League ishobora kubiryozwa, igakatwa ibihumbi 450$ kuri miliyoni 1$ yari guhabwa.

TP Mazembe y’umuherwe Moïse Katumbi, iri mu makipe umunani yakinnye iri rushanwa Nyafurika ryabaye ku nshuro ya mbere mu Ukwakira 2023.

U Rwanda ruri mu bafatanyabikorwa b’ingenzi ba Africa Football League ndetse ’Visit Rwanda’ ikaba yambarwa ku maboko y’imyambaro y’amakipe arikina, ikagaragazwa muri stade zabereyeho imikino, kuri televiziyo ndetse no ku mbuga za internet z’iri rushanwa.

Ibi byiyongeraho ko Sosiyete Nyarwanda ikora Ubwikorezi mu ndege, RwandAir, ariyo itwara amakipe aho agiye gukina mu gihe hahuye n’ibyerekezo ikoreramo.

Ku ikubitiro iyi kipe yo muri RDC yahise itangaza ko idakozwa iby’ayo masezerano kubera umwuka utari mwiza uri hagati y’ibihugu byombi ndetse ko “itagenda na RwandAir” kandi idashobora “kwambara Visit Rwanda”.

Nkuko bitangazwa n’umunyamakuru mpuzamahanga muri siporo Nyafurika, Micky Junior, TP Mazembe yasoreje irushanwa riheruka muri ¼ ikuwemo na Espérance Sportive de Tunis, yagombaga guhabwa miliyoni 1$ ariko kubera kutubahiriza ayo mabwiriza no kuvanga siporo na politiki ikaba ishobora gukurwaho ibihumbi 450$.

Iri rushanwa rya Africa Football League ritegurwa n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) rishobora kuba irya mbere kuri uyu mugabane rigakurikirwa na CAF Champions League ndetse irya CAF Confederation Cup ryo rikavaho burundu.

Ni irushanwa ryitezweho kuzamura ubushobozi bw’amakipe aryitabira cyane ko ayarigezemo agabana miliyoni 100$ arimo miliyoni 11.5$ ku ikipe iryegukana.

TP Mazembe iri kwitegura umukino wa 1/2 cya CAF Champions League ugomba kuyihuza na Al Ahly muri RDC.

TP Mazembe yanze kwambara ‘Visit Rwanda’ ishobora gukatwa ibihumbi 450$ kubera kutambara 'Visit Rwanda'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .