00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoza wa Rayon Sports asanga abakinnyi be bari gusabwa ibyo badafite

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 April 2024 saa 08:38
Yasuwe :

Umufaransa utoza Rayon Sports, Julien Mette, yavuze ko ikipe akinisha uyu munsi, yiganjemo abakinnyi bahoze ari abasimbura ku buryo bisaba kugira byinshi bihinduka mu mutwe wabo kugira ngo bashobore gutanga umusaruro.

Mette yabivuze ku wa Gatatu, tariki ya 17 Mata, nyuma y’umukino ubanza wa 1/2 aho Rayon Sports yatsinzwe na Bugesera FC igitego 1-0 mu Gikombe cy’Amahoro.

Uyu Mufaransa yabanje kuvuga ko ababajwe n’uburyo abakinnyi be bakinnye kuko batubahirije ibyo yari yabasabye mbere y’uko umukino utangira.

Ati "Ndababaye, natengushywe ariko ndanarakaye gake kuko hari uburyo mu gice cya mbere bamwe mu bakinnyi banjye batubahirije imikinire twari twapanze. Ni cyo kintu kibi wahura na cyo uri umutoza. Nahitamo gutsindwa, abakinnyi bubahirije 100% ibyo dushaka gukina, ni ko mbitekereza ariko ntabwo nanyuzwe ni byo bamwe bakinnye mu gice cya mbere."

Yakomeje agira ati "Uburyo twakinnye mu gice cya kabiri ni ko nashakaga ko dukina kuva mu ntangiriro, ariko bihutaga, bakinaga imipira miremire, bamwe ntibumve uko bagomba gukina."

Yongeyeho ko amakosa abakinnyi benshi be bakoze, arimo gukina imipira miremire kandi haba hari ibyago byinshi byo guhita uyitakaza, ari yo yabaviriyemo gutsindwa igitego cyabonetse ku munota wa 25.

Abajijwe niba hari ubushobozi abona mu bakinnyi afite, Julien Mette yanze kurya iminwa, avuga ko kuri ubu asigaye akinisha abasimbura nyuma y’aho abarimo Rwatubyaye Abdul, Joackiam Ojera, Musa Esenu na Héritier Luvumbu bagendeye.

Ati "Barashoboye kuko twigeze kubikora [turatsinda], ariko ntekereza ko mwari hano kuva umwaka w’imikino utangira, mushobora kubona ko muri rusange kuva mu mpera za Mutarama, reka tuvuge Gashyantare, ikipe ya Rayon Sports ntikiri ya yindi yakinnye imikino ibanza ya Shampiyona, yatakaje abakinnyi benshi."

Yakomeje agira ati "Ubu turi guhura n’ikibazo cy’uko turi gusaba abakinnyi bicaraga ku ntebe y’abasimbura gufata inshingano. Guhindura imitekerereze, ikava ku kwicara ku ntebe bategereje ko Luvumbu atsinda ’coup-franc’, reka tuvuge ukuri, noneho bakajya mu kibuga bagatuma ikipe ibona intsinzi."

Ibi ni byo yagereranyije nko "kujya mu kigo, undi munsi bakakubwira bati uyu munsi ubaye perezida wacyo ugomba gufata icyemezo."

Yongeyeho ati "Iki ni cyo kibazo. Ku bw’ibyo, sinabarenganya kuko urebye ubusatirizi dufite uyu munsi, bose bari ku ntebe y’abasimbura mu ntangiriro. Twari dufite Esenu, Ojera, Luvumbu, murabizi neza kundusha. Si byo? Ngomba kubasaba byinshi, ni ko kuri k’umukino, tugomba gushimisha abafana, ni cyo gitutu cyo gukinira Rayon Sports."

Mette yibukije ko ubu ari gukinisha abarimo Iradukunda Pascal wasimbuye Tuyisenge Arsène mu minota ya nyuma.

Ati "[Pascal] ntiyakinnye mu mikino ibanza. Si byo? Yewe na Gomis, yaje muri Mutarama. Turi guhura n’iki kibazo. Ikibazo dufite ni uko twatakaje abakinnyi baduhaga 80% by’ibitego byacu. Si byo munyamakuru? Reba ibitego Rayon Sports yatsinze n’uwatanze imipira byaturutseho mbere y’uko nza."

Yongeyeho ati "80% byabyo byatsinzwe na Luvumbu, Esenu, Ojera na penaliti zakorerwaga kuri Ojera. Ngomba guhindura imitekerereze y’aba bakinnyi."

Uyu mukino wabaye uwa kabiri wikurikiranya Rayon Sports yatsinzwe nyuma y’uwa Etincelles FC muri Shampiyona.

Gikundiro izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu aho izaba yakiriwe na Bugesera FC mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona uzabera mu Bugesera.

Amakipe yombi agomba kandi guhurira kuri icyo kibuga mu wundi mukino wa 1/2 wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro ku wa 23 Mata 2024.

Rayon Sports irushwa amanota 12 na APR FC muri Shampiyona mu gihe habura imikino ine gusa, ihanze amaso Igikombe cy’Amahoro kugira ngo izaserukira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika y’umwaka w’imikino utaha.

Julien Mette asanga agifite byinshi byo gukora ngo ahindure imitekerereze y'abakinnyi Rayon Sports ikinisha uyu munsi, bagere ku rwego rwo kuyihesha intsinzi
Rayon Sports yatsinzwe na Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino ubanza wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro
Iradukunda Pascal w'imyaka 19, yagiye mu kibuga asimbuye Tuyisenge Arsène mu minota ya nyuma
Umunyezamu wa Bugesera FC, Niyongira Patience, yigaragaje cyane muri uyu mukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .