00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwatangiye kwitegura Kwakira Inteko Rusange y’Isi mu mukino wo gusiganwa mu mamodoka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 April 2024 saa 05:06
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka mu Rwanda (RAC) riri gutegura umwaka w’imikino udasanzwe aho kimwe mu bikorwa binini bizawuranga harimo kwakira Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi (FIA) mu Ukuboza.

Amarushanwa yo gusiganwa mu modoka mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2024, yatangiye muri Werurwe aho hakinwe Sprint Rally yabereye i Rwamagana.

Kuri ubu, Ishyirahamwe ry’uyu mukino riri gutegura Huye Rally izakinirwa mu Majyepfo tariki ya 14-16 Kamena 2024 mu gihe tariki ya 1 Nzeri ari bwo hazakinwa indi Sprint Rally izabera i Gako.

Isiganwa rikomeye rya Rwanda Mountain Gorilla Rally, riri ku ngengabihe ya Shampiyona Nyafurika, rizakinwa iminsi itatu tariki ya 18-20 Ukwakira 2024.

Rwanda Mountain Gorilla Rally y’uyu mwaka, yagombaga gukinwa muri Kamena, ariko RAC yandikira Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka ku Isi (FIA) isaba ko yaba mu Ukwakira kubera ibindi bikorwa biteganyijwe icyo gihe.

Ikindi gikorwa kijyanye n’uyu mukino kizabera mu Rwanda muri uyu mwaka ni Inteko Rusange ya FIA iteganyijwe ku wa 13 Ukuboza 2024, aho hazanatangwa ibihembo ku bitwaye neza mu marushanwa atandukanye arimo na Shampiyona y’Isi ya Formula One.

Muri Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa mu modoka, kuri ubu urutonde ruyobowe na Giancarlo Davite ukinana na Damien Bernard, bombi bafite amanota 35.

Kanangire Christian na Mujiji Kevin bakinana, ni aba kabiri n’amanota 28 mu gihe ku mwanya wa gatatu hari Mitraros Elefterios na Paolo Paganin bafite amanota 24.

Muri uyu mwaka, n’abanyamahanga bakaba bashobora gukina Shampiyona y’u Rwanda cyangwa n’Abanyarwanda bakaba bajya gukina mu zindi shampiyona zo hanze.

Abakinnyi bazitwara neza muri Formula One ya 2024 bazahemberwa i Kigali
Giancarlo Davite ayoboye urutonde rwa Shampiyona y'u Rwanda yo gusiganwa mu modoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .