Search
Close this search box.

Abahanzi batanu bo guhanga amaso mu muziki nyarwanda

Umuziki nyarwanda ukomeje gukura umunsi n’ijoro ari nako abahanzi bashya biganjemo abakiri bato bawuyoboka kandi bagakora ibihangano binyura amatwi ya benshi.

KURA yifuje kugusangiza abahanzi batanu bari kuzamuka wakumva indirimbo zabo ukaryoherwa. Ni abahanzi baririmba injyana nka RnB, Afrobeat, Afrosoul, Hip-Hop, gakondo ivanze n’injyana z’amahanga n’izindi.

Aba bahanzi twabatoranyije kandi tubatondeka nta kindi tugendeyeho uretse ibihangano byiza bakomeje kugeza ku baturarwanda. Bitewe nuko twifuza kujya dukora iki gikorwa mu buryo buhoraho, ubaye hari undi uzi wamudusangiza ubutaha akazaza kuri uru rutonde.

Bishanya

Uyu musore ubusanzwe yitwa Aristide Uwizeye Bishanya. Ni umwe mu baririmba injyana ya Dancehall mu Rwanda. Amaze igihe agerageza gukora cyane ariko ntabe umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu.

Bishanya Big Bang w’imyaka 29 yatangiye gukora umuziki mu buryo bw’umwuga mu 2015. Icyo gihe yatangiriye ku ndirimbo yise “Selfie”.

Uyu musore ufatira urugero ku barimo Sean Paul na Shaggy, avuga ko yatangiye kwiyumvamo impano y’umuziki kuva mu bwana bwe. Ati “Umuziki narawuvukanye. Twiga mu mashuri abanza najyaga mfata umwanya nkaririmbira abo twiganaga.’’

Bishanya amaze kumenyekana mu ndirimbo zitandukanye zirimo “OTSMA” yahuriyemo na Juno Kizigenza, “Ndakabakaraga” yakoranye na Uncle Austin n’izindi.

Aheruka kumurika album ye ya kabiri yise “Progress” yaje ikurikira iyitwa “Elevation” yagiye hanze mu 2021. Iyi album nshya iriho indirimbo nka ‘Success’, ‘Smoke and Hustle’ na ‘Kwasa Kwasa’ yakoranye na Win Loo, ‘Progress’ yakoranye na Bill Ruzima, ‘Loyalty’ na ‘Ibigwi’.

Bishanya ni umwe mu bahanzi bakwiriye gushyigikirwa

Linda Montez

Linda Umurerwa ukoresha amazina ya Linda Montez mu muziki uri mu banyempano bitabiriye The Voice Afrique muri uyu mwaka na ArtRwanda- Ubuhanzi, ni umwe mu bahanzi bo guhanga amaso.

Uyu mukobwa yavukiye mu Mujyi wa Kigali aba ari naho akurira. Avuka mu muryango w’abana batanu, barimo abahungu batatu n’abakobwa babiri. Ni uwa gatatu.

Amashuri abanza yayize i Nyandungu, ayisumbuye ayasoreza muri Sainte Bernadette i Save aho yize Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG). Ari kwiga kaminuza mu bijyanye n’imari muri UTB.

Uyu mukobwa yatangiye kwiyumvamo umuziki ubwo yari afite imyaka itanu. Atangira kuwukora yigaga mu mashuri yisumbuye, ayasoje atangira kwitabira amarushanwa atandukanye.

Mu 2018 yitabiriye ArtRwanda- Ubuhanzi agera mu cyiciro cya nyuma cyatoranyijwemo uhiga abandi. Mu 2020 ni umwe mu banyarwanda bitabiriye irushanwa ry’abanyempano rya The Voice Afrique Francophone muri Afurika y’Epfo aza kwikuramo kubera impamvu ze bwite.

Muri uyu mwaka yongeye kujya muri iri rushanwa. Ubu abarizwa mu nzu ifasha abahanzi y’umuhanzi Uncle Austin yiswe “Uncle’s Empire”.

Reba indirimbo aheruka guhuriramo na Uncle Austin bise “Slow Down”

Linda Montez ni umwe mu bahanzikazi bari kuzamuka neza

Mistaek

Umuririmbyi Nesta Prince Zitoni Bahizi utangiye kumenyekana ku izina rya Mistaek ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza. Uyu musore yamamaye mu ndirimbo yitwa “Ku Cyaro”.

Mistaek watangiye ari umu-DJ nyuma akaza kujya kwiga umuziki ku Nyundo ari nabyo byawumururiyemo neza, yashyize hanze indirimbo ye ya mbere mu 2018 ubwo yabarizwaga mu itsinda ryitwaga 47 Gang yitwaga “Kingkong”.

Ku wa 3 Kamena 2023 Mistaek yamuritse album ye ya mbere yise ‘2k40’ ikubiyeho indirimbo 17 yahurijemo abahanzi icyenda, barimo , Makare Fox, Ayo Rash, Bull Dogg , Symphony Band, Okkama, Made Beats, Bruce The 1st, Maestro Boomin na B.Threy.

Iyi album ikubiyeho indirimbo zakozwe n’aba-Producer barimo Bobly , The Major , Logic Hit, Made Beats, Jules Pro, Muriro, Bob Pro, Ayo Rash, na OStyle.

Uyu musore akora injyana zirimo Trapp, RnB, Pop n’izindi nyinshi.

Mistaek nawe ari mu bahanzi bo kwitega mu minsi iri imbere

Zeo Trap

Ubusanzwe yitwa François Byiringiro. Afite imyaka 22. Uyu musore ni umwe mu baraperi bari kuzamuka neza mu Rwanda n’ubwo ataragera kure cyane.

Akunze kuvuga ko akora ibihangano bigamije gufata abantu bafite ibibazo byo mu mutwe kubera ubuzima banyuramo bwa buri munsi buba bukomeye, cyane cyane akibanda ku guha ubutumwa urubyiruko.

Akomeza avuga ko abantu bakunze gufata abaraperi nk’ibirara bityo akaba ashaka guhindura iyi myumvire.

Ati “Bamwe bafata abaraperi nk’ibirara nshaka gutuma bizera ikiragano gishya [new generation] ari nacyo nanjye ndimo, binyuze mu kugaragaza imico myiza.’’

Zeo Trap yavukiye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Yasoje amashuri yisumbuye mu 2017 muri APADEM ari naho yatangiriye urugendo rwe mu muziki.

Mu 2019 we na Byina Trap yabarizwagamo nibwo bakoze indirimbo ya mbere. Muri COVID-19 iri tsinda ryaje gutandukana.

Uyu musore amaze kumenyekana mu ndirimbo zirimo “Eleee”, “Umwanda” n’izindi. Aheruka gushyira hanze album yise “Abafana 100K”.

Zeo Trap ni umwe mu baraperi bagezweho ku mihanda ya Kigali

Jowest

Giribambe Joshua atangiye kumenyekana mu muziki nka Jowest. Uyu musore nawe ni umwe mu basore bari kuzamuka neza mu muziki.

Jowest ni umwe mu basore bahanzwe amaso na benshi mu bakunzi ba muzika nyarwanda nk’ufite ejo hazaza heza, binyuze mu ndirimbo zitandukanye yakoze nka ‘Agahapinesi’, ‘Hejuru’. ‘Saye’, ‘Pizza’ n’izindi.

Jowest ubarizwa muri I.T Entertainment  aheruka gukora  E.P (Extended Play) yise ‘Uzanyibuke’. Iyi EP iriho indirimbo zirimo iyitwa ‘Bajou’, ‘Wanted’ n’izindi.

Jowest afite impano ihambaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter