00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itsinda Two4Real ryasenyutse

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 4 February 2016 saa 10:22
Yasuwe :

Umuhanzi Tk Aidan waririmbanaga na Dj Pius mu itsinda Two4Real yatangaje byeruye ko atakiribarizwamo ndetse ko buri wese yatangiye urugendo rushya.

TK Aidan muri Two4Real yaririmbaga ibitero byiganjemo amagambo y’Icyongereza n’indimi zivugwa muri Uganda mu gihe mugenzi we Dj Pius yibandaga cyane ku Kinyarwanda.

Mu buryo bwatunguye benshi, TK Aidan yanditse kuri Facebook ashimangira ko yavuye muri Two4Real ndetse ko abari bagize iri tsinda batagikorana umuziki ahubwo ko buri wese yatangiye gukora ku giti cye.

Ati “…Mfashe uyu mwanya ngo mbashimire ku rukundo mwatugaragarije mu muziki wacu nka Two4Real. Nk’itsinda, hari byinshi twagezeho nko gukura mu buhanzi, kwandika indirimbo, kwigirira icyizere, kwagura umubano n’ibindi.”

Arongera ati “Nshimiye abantu bose batubaye hafi kuva mu mwaka wa 2008 kugeza umwaka ushize. Muri 2016 nifuje guhindura ibyo nkora byose mu muziki no mu buryo bw’umwuga umunsi ku munsi [...] Ndifuza kutazagendera ku musaruro itsinda ryacu ryagezeho, reka buri wese yubake ibye…”

Aidan yasezeye Dj Pius muri Two4Real

Uyu muhanzi yavuze ko atifuza umuntu uri bumuhamagare abimubaza ngo kuko ibyo yanditse bisobanuye byose.

Dj Pius waririmbanaga na Aidan, yabwiye IGIHE ko atazi impamvu mugenzi we yasezeye ndetse ngo yabikoze bitunguranye.

Ati “Nanjye bampamagaye babimbwira ko byagenze gutyo. Sinzi impamvu pe, nta kintu twabivuganyeho ariko namuhamagaye tugomba kubivuganaho.”

Abajijwe ni ba nta bibazo bafitanye mu itsinda ari nabyo bishobora kuba byateye mugeniz we kuzinukwa agahitamo gusezera, Dj Pius yavuze ko ‘byose bagiye kubivuganaho’.

Ati “Namuhamagaye nsanga ari mu kazi, turabivuganaho. Nubwo byaba bihari ntabwo byashyirwa hanze gutya.”

Tk Aidan asezeye mugenzi we Dj Pius nyuma y’amezi atatu bamuritse album ya mbere bise ‘Nyumva’.

Dj Pius na Aidan bo muri Two4Real

Iri tsinda ryamamaye mu ndirimbo nka ‘Imitobe’, ‘That Love’ ft General Ozzy wo muri Zambia, ‘Kanda amazi’, ‘Agakayi’ n’izindi nyinshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .