00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Two4Real ntiyakomwe mu nkokora no gushinga urugo kwa Dj Pius

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 24 July 2014 saa 10:01
Yasuwe :

Itsinda rya Two4Real ryemeza ko kuba umwe muri bo, Dj Pius, kuba yarashinze urugo nta kintu na gito byangije muri muzika yabo cyangwa ngo bitarisubize inyuma.
Iri tsinda rigizwe na Aiden T Kayitale na Pius Rukabuza aka Deejay Pius ryatangarije IGIHE ko muri iyi minsi mike ishize bari bihaye akaruhuko kugira ngo bapange gahunda zabo za muzika neza bityo bongere bagaruke mu kibuga nta kibasubiza inyuma. Mu kiganiro na Dj Pius, yasobanuye ko muri iyi minsi ishize we na mugenzi we bari (...)

Itsinda rya Two4Real ryemeza ko kuba umwe muri bo, Dj Pius, kuba yarashinze urugo nta kintu na gito byangije muri muzika yabo cyangwa ngo bitarisubize inyuma.

Iri tsinda rigizwe na Aiden T Kayitale na Pius Rukabuza aka Deejay Pius ryatangarije IGIHE ko muri iyi minsi mike ishize bari bihaye akaruhuko kugira ngo bapange gahunda zabo za muzika neza bityo bongere bagaruke mu kibuga nta kibasubiza inyuma.

Mu kiganiro na Dj Pius, yasobanuye ko muri iyi minsi ishize we na mugenzi we bari bihaye ikiruhuko gusa ngo kuri ubu bafite indirimbo zigera kuri eshanu iz’amajwi n’amashusho ndetse na zimwe bateganya gufatira amashusho.

Ati, “Mu minsi mike ishize twari twihaye akaruhuko, ntabwo bivuze ko twacitse intege kuko ibikorwa turabifite. Dufite indirimbo zigera kuri eshanu kandi ndahamya ko zizadufasha kurangiza umwaka neza. Hari iyo dufitanye na Arthur, Teta, hari indi dufitanye na Jay Polly, Amatisi nayo twamaze gukora video yayo.”

Two4Real kandi iherutse gukorana indirimbo n’umwe mu bahanzikazi bakomeye muri Uganda witwa Irene Ntale. Bageze kure umushinga wo kuyifatira amashusho byarangira bakabona gutangaza izina ryayo.

Dj Pius ati, “Iyo ndirimbo twakoranye n’uwo muhanzikazi wo muri Uganda ntabwo twatangaza byinshi kuri yo cyangwa ngo tuvuge izina ryayo amashusho yayo atararangira. Yarakozwe igisigaye ni ukuyirangiza neza na video yayo. Tuzabimenyesha abafana bacu nta kibazo. Izo ndirimbo zose dufite ni imishinga ikomeye izadufasha gusoza umwaka neza”

Pius warushinganye na Ange Umulisa ku itariki ya 08 Werurwe 2014, ngo ntacyo byabangamiyeho Two4Real ahubwo ngo imikorere yabo yarazamutse cyane dore ko uyu mugore na we ngo ashyigikiye umugabo mu muziki.

Ati, “Nta mbogamizi na nto byagize ku muziki wacu. Madamu na we aranshyigikiye cyane kandi Two4Real nibwo turi gukora cyane kurusha mbere. Kurushinga ntacyo byabihinduyeho”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .