00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamahanga batanu bategerejwe mu gitaramo cya Two4Real i Kigali

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 14 October 2015 saa 01:16
Yasuwe :

Dj Pius na Tk Aidan bagize itsinda rya Two4Real, bateguye igitaramo cyo kumurika album ya mbere kizitabirwa n’abahanzi batanu bazaturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Tk Aidan na mugenzi we Dj Pius bagiye kumurika album ya mbere bise ‘Nyumva’. Dj Pius avuga ko album yabo izaba igizwe n’indirimbo 18 z’indobanure bakoze mu myaka yatambutse kuva batangira umuziki.

Iri tsinda ryamamaye mu ndirimbo nka ‘Imitobe’, ‘That Love’ ft General Ozzy wo muri Zambia, ‘Kanda amazi’, ‘Agakayi’ n’izindi nyinshi.

Mu kumurika album yabo batumiye abahanzi bakomeye mu karere barimo Roberto n’umuvandimwe we General Ozzy bo muri Zambia, Ray Signature na Toniks bo muri Uganda ndetse na Luis Munana[witabiriye Big Brother] wo muri Namibia.

Aba bahanzi bose si ubwa mbere bazaba bageze mu Rwanda, General Ozzy wamamaye mu ndirimbo nka ‘Potential’, ‘Take My Heart’ n’izindi yahuriyemo na Good Life, yageze mu Rwanda mu myaka ya 2010 ndetse akorana indirimbo na Two4Real bise ‘That Love’.

Dj Pius yahamije ko aba bahanzi bose bamaze kwemeza ko bagomba kuzitabira ibitaramo bibiri byo kurimurika album y’iri tsinda ndetse bose bakazaba bageze mu Rwanda mbere y’itariki ya 30 Ukwakira 2015.

General Ozzy ategerejwe mu gitaramo mu Rwanda

Iki gitaramo gikomeye kizanagaragaramo abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Urban Boyz, Riderman, Uncle Austin , Bruce Meloddy, Jody, Charly&Nina, TBB n’abandi.

Two4Real bazamurika album ya mbere ku itariki ya 1 Ugushyingo 2015 kuri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze. Iki gitaramo kizabimburirwa n’ikindi gikomeye kizabera mu Mujyi wa Kigali.

Roberto wamamaye mu ndirimbo 'Amarulah'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .