00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mbeho y’ubutita, Two4Real yamuritse album y’indirimbo z’indobanure (Amafoto)

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 2 November 2015 saa 10:29
Yasuwe :

Mu Karere ka Musanze kiganjemo imisozi ihanamye n’ikirere gihorana ubukonje habereye igitaramo cyahuruje abahanzi batanu bakomeye muri Afurika y’Uburasirazuba hamurikwa album ya mbere y’itsinda Two4Real.

Tk Aidan na mugenzi we Dj Pius bamuritse album ya mbere bise ‘Nyumva’, igizwe n’indirimbo 18 z’indobanure bakoze mu myaka yatambutse kuva batangira umuziki.

Ni kimwe mu bitaramo bikomeye byabereye i Musanze, cyahuriwemo n’abahanzi benshi bo mu karere abo muri Uganda, Zambia n’u Rwanda.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo 2015 i Musanze hataramiye abahanzi barimo Roberto n’umuvandimwe we General Ozzy bo muri Zambia, Ray Signature, Michael Ross na Toniks bo muri Uganda, Urban Boyz, Uncle Austin, Ama G The Black, Senderi Hit, TBB, Riderman, Bruce Melody, Jody n’abandi.

Iki gitaramo cyabanjirijwe n’imvura ikomeye yari ivanze n’umuyaga, yaje gucogora ahagana saa kumi n’imwe ari nabwo umuhanzi wa mbere yageze imbere y’abafana.

Abahanzi baririmbye mu mbeho y’ubutita

Igitaramo cyabaye mu mbeho y’ubutita. Mbere y’uko abahanzi bakomeye binjira muri stade ya Musanze, wabonaga abafana basa n’abihebye ku maso, bamwe wasangaga batebeje amaboko mu mifu, abandi bakomanya amenyo kubera ubukonje, bari bicaye begeranye ku buryo buri wese yashakishaga ubushyuhe ku ngufu.

Ntibyatinze, ahagana saa kumi n’ebyiri abahanzi bakomeye binjiye muri Stade ibintu birahinduka ku buryo abafana batangiye kujya mu bicu bishimira ko abahanzi bari bategereje bahageze. Uko MC yavugaga izina rya buri muhanzi uhageze, bakomaga mu mashyi abandi bakavuza induru zigaragaza ko bari banyotewe iki gitaramo.

Habanje kuririmba abahanzi bakizamuka, abafana basubira muri bwa bukonje. Ibintu byahinduye isura ubwo Senderi International Hit n’ababyinnye be bahasesekaye.

Nk’ibisanzwe Senderi yabwiye Abanya-Musanze ko aka karere agafata nk’iwabo ku ivuko, ndetse ababwira ko nibamufana cyane azaza kuhashinga iduka. Bose nk’abitsamuye bamugaragarije urukundo ari nako abanyanyagizamo amafaranga, kuva ubwo igitaramo gihindura isura.

Nyuma ya Senderi hakurikiyeho abahanzi barimo Riderman na Urban Boyz na bo bishimiwe ku rwego rukomeye. Aba bahanzi bombi bafatanyije mu ndirimbo zakunzwe nka ‘Till I Die’, ‘Rihanna’ n’izindi.

Abagize Two4Real bamuritse album y'indirimbo z'indobanure

Mu bahanzi baturutse hanze y’u Rwanda, Michael Ross yagaragaje ingufu n’ubuhanga bukomeye mu mibyinire. Mbere yo kuririmba ‘Mwana Yoyo’ yahereye ku zindi ndirimbo azwiho ari nako azivanga n’amasiporo bigatera abafana kuryoherwa.

Roberto n’umuvandimwe we General Ozzy bo muri Zambia bafatanyije mu ndirimbo byagaragaye ko zacengeye Abanya-Musanze nka ‘Potential’, ‘Take My Heart’, Amarurah n’izindi.

Abanyarugomo bazanye akaduruvayo basanga Polisi iryamiye amajanja

Two4Real yamamaye mu ndirimbo nka ‘Imitobe’, ‘That Love’ ft General Ozzy, ‘Kanda amazi’, ‘Agakayi’ n’izindi bashimiye abafana batakanzwe n’ikirere bakaza muri iki gitaramo.

Ku muryango aho abafana binjiriraga, hari abanyarugomo boherezaga amabuye bashaka guteza akaduruvayo no gushakisha uburyo bakwinjirira ubuntu.

Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zari zishinzwe umutekano zahagobotse ibintu bijya mu buryo ndetse n’igitaramo kiba mu mutekano n’umudendezo usesuye.

Uncle Austin mu gitaramo yitabiriye muri aka karere k'ibirunga
Jody na Ray Signature baririmbye indirimbo bakoranye
Senderi ati "Hano ni iwacu nzaza vuba kuhashinga iduka"
Bruce Melody mu ndirimbo 'Ntundize'
Riderman hano yaririmbaga 'Cugusa'
Riderman na Urban Boyz bashimishije abafana mu ndirimbo Rihanna
Iri tsinda ryasoreje kuri 'Soroma Nsorome'
Humble Jizzo, Nizzo na Safi bagize Urban Boyz
Safi Madiba
Ni gutya Michael Ross yasesekaye kuri stage
Roberto yafashije Two4Real mu ndirimbo 'Never Let You Go' bahuriyemo
Michael Ross yishimiwe cyane mu ndirimbo 'Mwana Yoyo'
Ama G The Black na Two4Real mu ndirimbo Agakayi
Toniks, Ray Signature na Two4Real mu gitaramo cy'i Musanze
Dj Pius
Roberto mu ndirimbo 'Amarurah'
General Ozzy wakanyujijeho mu ndirimbo 'Potential'
Abavandimwe, Roberto na General Ozzy
General Ozzy
Abanya-Zambia, General Ozzy na Roberto bahuriye mu gitaramo mu Majyaruguru y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .