00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwiryane hagati ya Dj Pius n’uwo baririmbanaga muri Two4Real

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 9 February 2016 saa 01:13
Yasuwe :

Dj Pius na Aidan bahoze bagize Two4Real ntibavuga rumwe ku ngingo yo guhara inyungu z’ibyo bagezeho bakiri kumwe nk’itsinda nyuma y’igihe gito batandukanye.

TK Aidan arifuza ko buri wese yatangira urugendo rushya ntihazagire uwongera kubyaza umusaruro indirimbo bakoranye, Dj Pius we avuga ko adashobora kubyemera ngo kuko ibyo bagezeho babibonye bibavunnye.

Uyu musore yabwiye ikiganiro Samedi Détente ko mu byatumye ava muri Two4Real, ku isonga harimo kuba Dj Pius yarakoraga akazi ku giti cye yitwaje itsinda nyamara ntibagabane inyungu.

Ati “Itsinda rigizwe n’abantu babiri, icyo mvuga ni uko gufata umwanzuro utabanje kubivugana na mugenzi wawe si byiza. Ntibyabaye rimwe cyangwa kabiri gusa, iyo bikomeje kuba byinshi [arimyoza] hari ukumbwira byibuze habura nk’icyumweru ariko nkajya kumva ngo kanaka yaririmbye, cyangwa yakoze iki nka group….”

Ashinja Dj Pius kuba yaramucaga inyuma agakora mu izina ry’itsinda ndetse ngo yafashe umwanzuro bimaze kumunaniza umutima.

Byavuzwe ko iri tsinda ryasenyutse kubera umwiryane wavutse ku mafaranga yavuye mu gitaramo cyo kumurika album ya mbere cyabaye mu mpera za 2015.

Aidan yabihakanye avuga ko nta shingiro bifite ati “Amafaranga siyo mpamvu yatuma abantu batandukana. Njyewe mfite akazi kanjye kampemba, ukwezi kurarangira ngahembwa…”

Aidan ashinje mugenzi we kuba yarikubiraga inyungu z'itsinda

Yifuza ko nta wazongera gukoresha izina rya Two4Real ku nyungu ze bwite, mu gihe Dj Pius we agitsimbaraye.

Ati “Niba mutandukanye ni ukuvuga ko buri wese agiye gukora ibye. Buri wese akore ibye….ibyo sibyo, ntabwo wakomeza gufata inyungu za group, ibyo bigiye kuba ibibazo.”

Dj Pius ngo ntiyababajwe no gusenyuka kw’iri tsinda, kuko ari umwanzuro Aidan yafashe yawutekerejeho gusa agashimangira ko kureka kwakira inyungu ziba mu byo Two4Real yakoze byaba ari ukubara nabi.

Ati “Ntabwo ari ugutandukana, buriya yahisemo umurongo ashaka kugenderamo. Ni icyemezo yafshe ku giti cye […] Ugomba kuririmba ushingiye ku byo wakoze. Ntabwo wavuga ngo kubera ko Two4Real yasenyutse ntabwo nemerewe kuririmba indirimbo twakoranye.”

Iri tsinda ryamamaye mu ndirimbo nka ‘Imitobe’, ‘That Love’ ft General Ozzy wo muri Zambia, ‘Kanda amazi’, ‘Agakayi’ n’izindi nyinshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .