00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aline Gahongayire yifatiye ku gahanga itangazamakuru ryo mu Rwanda

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 27 April 2019 saa 03:00
Yasuwe :

Tariki 19 Mata 2019 habaye igikorwa cyiswe ’Because There Is Hope’ cyateguwe na Pearls Corner Organisation iyoborwa na Mireille Igihozo witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda riheruka cyari cyatumiwemo umuhanzikazi Aline Gahongayire atange ubutumwa bw’ihumure ku bafite ibibazo.

Ni igikorwa cyubatse benshi mu bari bacyitabiriwe bitewe n’ubuhamya bwatangiwemo. Gusa nyuma y’icyumweru kibaye, ibyari ubutumwa bwiza bwatangiwemo si ko byanyuze abantu bose by’umwihariko abanyamakuru.

Aline Gahongayire ukunzwe mu ndirimbo yitwa ‘Ndanyuzwe’, yavuze ku bihe bikomeye yanyuzemo mu buzima bwe kuva akiri muto kugeza magingo aya.

Yahereye ku buryo hari abamunengaga ko atazi kuririmba kugeza no ku kumenya gufata micro, akomereza ku buryo yabayeho mu buzima buciriritse no mu mibabaro y’urushako kugeza aho Imana isubirije ibyishimo mu buzima akaba ari umuntu ugira ‘ineza’ kandi ‘unyuzwe’.

Ni gake cyane Gahongayire yumvikanye avuga kuri Gahima Gabriel. Bombi bashyingiranywe mu birori bitagira uko bisa ku wa 20 Ukuboza 2013 binashimangirwa na nyir’ubwite wavuze ko mu muhango wo gusaba hari abantu b’impande zose by’akarusho abafotoye bari baturutse i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Gusa nubwo ubukwe bwabaye bwiza, ngo kugira ngo bugere aho buba, hari haciyemo ibintu byinshi byashoboraga kumuca intege.

Ati “Nakunze umusore, ndamukunda ndasara, Bati anywa weed [urumogi] , iryo jambo ntabwo nari ndizi. Noneho mbigwamo ntazi ibyo aribyo. Yari umuhungu wa kabiri nkunze [uwa mbere ariko ntabwo nabimubwiye nari muto].”

Yavuze ko iyo muntu yakunze, atita ku bindi byose yaba amagambo y’abantu cyangwa se abandi bamuca intege.

Yakomeje ati “Maze kumukunda, amagambo aragabanuka hanyuma mba ndabyaye umwana arapfa. Bati ‘tubivuga’. Iryo jambo ntabwo ryavuzwe n’umupagani, ryavuzwe n’abapasiteri.”

Gahongayire yavuze ko mu bihe bikomeye yanyuzemo, abamuvuze bamubereye abagaragu ariko ko abataramuvuze bagahitamo kumusengera, bamubereye nk’abafatanyabikorwa beza.

Aha niho yahereye anenga itangazamakuru. Ati “Barambazaga bati ‘hano ni ku kinyamakuru Izuba rinoze, ngo batubwiye ngo uri umuhehesi’ nti none se bimarire iki abanyarwanda? […] uwo munyamakuru nagiye kumurega byari bikabije, ndamubaza nti iyo wowe wagiye mu bwiherero nkubaza ibyakubayeho?”

Yakomeje anenga abamwitaga umuhehesi avuga ko batari bazi ibyo yabagamo. Ku munyamakuru wamusebeje, ngo yaramureze bageze imbere y’inteko iburanisha abura icyo yireguza, [Gahongayire] aramureka.

Muri ubwo buzima bwose ngo yabayemo ari wenyine, ariko Imana imushoboza kubabarira abantu bose bari inshuti ze bamuvugaga nabi kandi aziko ari abo hafi ye.

Mu gihe mu nshuti ari uko byari bimeze, mu rugo naho ngo umuriro wari uri kwaka ku buryo umugabo yamubwiraga amagambo mabi amuca intege.

Soma: “Yari yambwiye ko azangiza izina ryanjye” - Gahongayire,

Gatanya yayitangarije muri Amerika kuko itangazamakuru ryo mu Rwanda riciriritse

Yakomeje ati “Bakambaza bati Aline, nyuma y’ibyakubayeho uzarongorwa? Gute ntarongorwa se? Nabibajijwe hehe, kuri [Radio] Ijwi ry’Amerika. Bati se ubundi Gahongayire [avuga mu Kirundi…] tubwire uburyo […] nti njye twaratandukanye n’umusore.”

Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zo hambere nka “Sinarota Nkuvaho” , “Nina Amani” n’izindi yavuze ko inkuru yo gutandukana n’umugabo we atari kuyitangariza kuri radiyo zo mu Rwanda, ko zitari ku rwego rwe.

Ati “Njye nari kubivugira kuri radiyo za hano? Ntibishoboka, Ijwi ry’Amerika. Bakajya bavuga ngo [abanyamakuru bo mu Rwanda] bitangazwa n’Ijwi rya Amerika. Nyine nari ndiyo i Washington DC ntabwo nari hano ku Isango Star. Niyo mpamvu n’ujya kubimbaza tugomba kuba turi mu rwego rumwe.”

“Buriya njye nawe twaganira. Umuntu tutaganira mba numva namubwira ngo ajye kureba dessin animé [inkuru ishushanyije], Tom and Jerry.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko hari aho aherutse kujya, bakamusengera bamubwira ko agiye kubona umugabo ukuze babana ariko akabwira abo bahanuzi ko ategereje umusore muto mwiza aho kuba abakuze.

Nyuma y’ubuzima bukomeye yanyuzemo, ngo hashibutse imbaraga zo gukora ibyiza. Ati “Namaze imyaka itanu nandika kuri facebook ubutumwa butuma abantu batiyahura.”

Abanyamakuru banenze imvugo ye

Bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda bagaragaje ko batishimiye na gato ibyavuzwe na Aline Gahongayire kuko birimo ukwirengagiza aho itangazamakuru ryamukuye.

David Bayingana umwe uzwi mu itangazamakuru ry’imikino n’imyidagaduro, wanabaye hafi benshi mu bahanzi, yavuze ko atariyumvisha uko Gahongayire yasohora amagambo nk’ayo mu kanwa ke, gusa ngo abaye ari we byaba bibaje.

Ati “Keretse murebye mu maso akabinsubiriramo nibwo nakwemera ko ari Aline. Abinsubiriyemo noneho bwo natangara ariko nkanababara cyane kuko Aline ni umuntu w’inshuti yacu, ni umuhanzi. Burya ntabwo umuhanzi agira byose kandi natwe ntabwo tugira byose, tubereyeho kugira ngo dufatanye buri muntu aba akeneye undi.”

Kate Gustave Nkurunziza ukorera Radio & TV10 yavuze ko Aline Gahongayire mu mvugo ye yishongoye, n’ubwo atazi icyatumye avuga ariya magambo yababaje abatari bake,

Ati “Bisa n’aho yishongoye ku maradiyo yo mu Rwanda, bisa n’aho hari ibyo atatangariza amaradiyo yo mu Rwanda kuko batari ku rwego rumwe. Urwego rwe ni urwa VOA .”

Kate Gustave asanga amagambo ya Gahongayire yuzuyemo agasuzuguro ku buryo akwiriye kubisabira imbabazi itangazamakuru muri rusange.

Ati “Ku rundi ruhande harimo tukubaha abamufasha mu byo akora […] ntabwo ari byiza yagakwiye kudusaba imbabazi kuko twamukoresheje ibiganiro, dusanzwe turi inshuti mu bundi buryo ariko mu kijyanye n’umwuga harimo agasuzuguro.”

Joel Rutaganda ukorera City Radio we asanga Gahongayire yarahubutse kuko ibyo yavuze atari yabiteguye mbere yo kubisohora mu kanwa ke.

Ati “Bigaragara ko mu byo yavuze hariya atabanje gutegura ibyo agomba kuvuga. Habayeho guhubuka kuko ibiganiro yatanze ntabwo yigeze abifatira umwanya. Byamujemo apfa kuvuga gusa. Ariko kuri njye mbona hari ibintu yirengagije anakwiye gutekerezaho niba ari umuntu uzi akamaro k’itangazamakuru.”

Nshimyukiza Janvier wandikira Imvaho Nshya nawe yunze mu rya bagenzi anenga Gahongayire wihenuye ku itangazamakuru ryo mu Rwanda nyamara ari ryo ryatumye amenywa na Radio Ijwi ry’Amerika avuga ko ari yo bari rwego rumwe.

Ati “Ubwamamare yabugezeho kuko akora umuziki kandi uyu munsi n’iryo tangazamakuru niryo ryatumye agera kuri ubwo bwamamare kandi n’uyu munsi aracyawukora ntiyawuretse, aracyakeneye igitangazamakuru kugira ngo agire urwego runaka ageraho. Kuba yavuga biriya bintu ni nko gutema ishami yicayeho.”

Mu Kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE ku murongo wa telefoni, Gahongayire yavuze ko ntaho yarengereye nk’uko benshi babifashe. Yirinze kugira ikindi abitangazaho.

Amatariki y’ingenzi mu buzima bwa Aline Gahongayire

Tariki ya 12 Ukuboza 1986 nibwo yavutse

Tariki 31 Gicurasi 2013 yashyize hanze album ebyiri: “Nina Amani” na “Sinarota nkuvaho

Tariki 1 Nzeri 2013 yarasabwe anakobwa na Gahima Gabriel

Tariki 20 Ukuboza 2013 yasezeranye imbere y’Imana na Gahima Gabriel

Tariki 6 Nzeri 2014 yibarutse umwana we w’imfura ahita yitaba Imana

Tariki 13 Mutarama 2015 bwa mbere umugabo we yatangaje ko batandukanye ariko nyuma baje gusubirana.

Tariki 28 Ugushyingo 2017 yatandukanye n’umugabo we mu buryo bwemewe n’amategeko.

Tariki 27 Ukwakira 2017 yamuritse alubumu ye ya karindwi yise “New Woman”

Ubuhamya bwa Aline Gahongayire bukubiyemo amagambo anenga itangazamakuru

Ndanyuzwe, ni indirimbo za Aline Gahongayire zikunzwe muri iki gihe

Byari ibirori ku munsi w'ubukwe bwabo
Urukundo rwa Aline Gahongayire na Gahima Gabriel ntabwo rwigeze ruramba kuko bombi bananiwe kumvikana batandukana byemewe n'amategeko
Gahongayire yanditse izina rikomeye mu muziki wo guhimbaza Imana

Abantu batandukanye batanze ibitekerezo ku byavuzwe na Gahongayire


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .