00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe mu bahanzi Nyarwanda bahagaritse ibikorwa by’umuziki muri Ramadhan

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 7 May 2019 saa 08:27
Yasuwe :

Kuva ku wa 6 Gicurasi 2019, Abayisilamu bo mu Rwanda n’ahandi ku Isi batangiye Igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, gifatwa nk’igihe cyo kwiyegereza Imana kurushaho.

Muri iki gihe cy’iminsi 30, Abayisilamu bose bigomwa ibyo kurya n’ibyo kunywa kuva izuba rirashe kugeza rirenze, bakiharira Imana n’ibindi bikorwa birimo ibyo gufasha abakene.

Nta birori bakora cyangwa se ngo bitabire, mbese birinda ibijyanye no kwishimisha byatuma bajya kure y’Imana.

Abahanzi ni bamwe mu bafite akazi gakomeye, gashobora gutuma Umuyisilamu atitwara neza mu gisibo. Hari bamwe biyemeza gushyira ku ruhande iby’umuziki ariko abandi bakabikomeza kuko ari byo ‘bibatunze’.

IGIHE yaganiriye n’abahanzi batandukanye basengera mu Idini ya Islam batubwira uko bafata iki gihe n’uburyo bazitwara.

Umuraperi Hakizimana Amani [Ama G The Black] yavuze ko igisibo ari itegeko ku mwemeramana wese wo muri Islam ari nayo mpamvu agomba kubahiriza ibitegetswe byose.

Uyu muhanzi usanzwe abifatanya no gukanika ibyuma bikonjesha, yavuze muri iki gihe ibikorwa by’umuziki nk’ibitaramo no gukora indirimbo yabishyize ku ruhande kugira ngo yiyegereze Imana kurushaho. Ngo azatungwa n’ayo akura mu kandi kazi.

Ati “ Iyo tugeze mu gisibo iby’umuziki mba mbigabanyije. Ntabwo najya muri studio. Urumva n’ako kazi ko gukora ibintu by’amafirigo ni impano y’Imana n’ubundi yampaye kugira ngo nibigera mu gisibo nticwa n’inzara. Igitaramo nagikora nabuze ayo muri ibyo bya firigo.”

Mugiraneza Thierry [Tizzo] uririmba mu Itsinda rya Active we avuga ko igisibo ari amahirwe adasanzwe kuri we, kuko akazi ke ko kuririmba gatuma ajya kure y’Imana.

Ati “Ku banyamuziki nkanjye bisa nk’aho Isi iba yaradutwaye ariko iyo uri Umuyisilamu uba ufite ayo mahirwe Imana yatanze kugira ngo tuyiyegereze cyane, itubabarire ibyaha tuba twarakoze umwaka wose, dusabe imbabazi twicuze.”

Uyu muhanzi avuga ko ibikorwa bya muzika azabikomeza ariko azitwararika, ku buryo atabicumuriramo.

Yakomeje ati “Nakora igitaramo ariko nta bindi birori bya nyuma yabyo najyamo. Nahita ntaha.”

Mukasine Asinah [Asinah Erra] n’ubwo mu minsi isanzwe utapfa kumenya ko ari umuyisilamukazi urebeye ku myambarire, avuga ko iyo bigeze muri iki gihe bihinduka.

Ati “Ntabwo nshobora kwitabira ibitaramo cyangwa n’ibindi byose bitajyanye n’igisibo.”

Abandi bahanzi bavuze ko batahagarika ibikorwa by’umuziki kuko aribyo bibatunze.

Muri bo harimo umuraperi Nizeyimana Odo [Khalfan Shakur] utaratangira kwiyiriza kuko ari kunywa imiti yahawe ubwo yabagwaga ikibyimba cyo mu muhogo.

Yabwiye IGIHE ko azatangira gusiba nyuma y’icyumweru kimwe ariko nta gahunda yo guhagarika muzika afite kuko ari yo imutunze.

Ati “Hari ibyo nigomwa ariko nanone ibingaburira ni umuziki, hari uko ngerageza kwitandukanya n’abandi ariko nkaba ndi muri ka kazi ka buri munsi. Naba nkubeshye nkubwiye ko nabona akazi singakore ngo ni mu gisibo.”

Ramadhan ni ukwezi kwa cyenda ku ngengaminsi ya Islam. Igitabo gitagatifu Islam ikoresha cya Korowani cyagaragajwe muri uku kwezi.

Igisibo gitagatifu cya Ramadhan ni rimwe mu mahame atanu y’Idini ya Islam. Kimara ukwezi, kigasozwa Isi yose yizihiza Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr.

Ama The Black yavuze ko azatungwa n'amafaranga azakura muri frigo
Umuraperikazi Asinah yabaye ahagaritse umuziki, mugenzi we Khalfan arawukomeza kuko ari wo umutunze
Tizzo wo muri Active afata igisibo nk'amahirwe akomeye kuri we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .