00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Drake yajyanye mu nkiko umugore umushinja ko yamuteye inda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 September 2018 saa 03:18
Yasuwe :

Umuraperi Aubrey Drake Graham [Drake] uri mu bakunzwe muri Canada na Amerika yajyanye mu rukiko umunyamideli uzwi kuri Instagram, Layla Lace wamushinje kumutera inda, avuga ko yamuhimbiye ibirego ko yamufashe ku ngufu.

Drake yahuye na Layla Lace mu mwaka ushize ubwo yari mu bitaramo biri mu mujyo wa “Boy Meets World Tour” yakoreraga i Manchester mu Bwongereza.

Yamutumyeho umusore w’inshuti ye witwa Dj Spade, ngo yarabahuje baramenyana nyuma bahuza urugwiro. Layla yatangarije abayobozi b’i New York ko yamufashe ku ngufu banakorana imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Drake yavuze ko nyuma y’igitaramo yakoze muri Gashyantare 2017, bahuriye muri hoteli aho baryamanye ariko babyemeranyijweho ndetse ngo Layla yarabyishimiye cyane.

Ikirego TMZ dukesha iyi nkuru ifitiye kopi cyatanzwe n’umunyamategeko Larry Stein.

Drake yavuze ko Layla yagiye ababaye ubwo yamwoherezaga mu rugo aho gukomezanya na we mu bitaramo yakoraga.

Iki kirego kigaragaza ubutumwa Layla yoherereje Drake mu byumweru byakurikiyeho bushimangira urukumbuzi yari amufitiye.

Drake yatangaje ko yashatse kumwinjiza mu rukundo rudashoboka ndetse rimwe na rimwe ntamusubize byatumye Layla atangira guhimba ibyo kuvuga.

Muri Mata 2017, yashyize ifoto kuri Instagram avuga ko atwite.

Yagize ati “Ni ikintu gishya. Ndibaza uburyo muri iki kinyejana ubwira umugabo ko utwite ariko ntashake kwitaba telefoni yawe.’’

Icyo gihe yahise avuga ko agiye gushyira amabanga afitanye na Drake ku karubanda. Yifashishije radio ya Sirius XM atangaza ko uyu muraperi yamuteye inda.

Uyu munyamideli muri Gicurasi 2017, yashatse umunyamategeko wamufashije gusaba amafaranga y’umwana we ndetse atera ubwoba Drake ko azamurega ko yamwandagaje kuko TMZ yatangaje inkuru ivuga ko batigeze bahura.

Layla yanze gupimwa ngo hamenyekana se w’umwana. Ikirego cyoherejwe kuri Polisi ya Manchester ihamagaza Drake ariko yanzura ko ari umwere.

Drake yavuze ko Layla yasabye miliyoni z’amadolari ngo aceceke. Uyu muraperi amushinja kumuharabika mu ruhame, kumusaba amafaranga yishingikirije impamvu zidafatika n’ibindi.

Yavuzweho gutera inda uyu munyamideli nyuma yo gutandukana na Jennifer Lopez bari bamaranye igihe.

Drake yakoze indirimbo zizwi nk’iyitwa ‘‘Started from the Bottom’’, ‘‘What’s my Name’’ na ‘‘Work’’ yakoranye na Rihanna n’izindi.

Layla Lace na ashinja Drake kumutera inda nyuma akamwihakana
Drake ari mu baraperi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .