00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Kizito Mihigo yakuriwe ingofero mu gitaramo yahakoreye (Amafoto)

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 17 December 2018 saa 03:24
Yasuwe :

Kuri iki Cyumweru tariki 16 Ukuboza 2018, Kizito Mihigo yakoreye igitaramo muri Paruwasi ya Kiliziya Gatolika i Rwamagana, cyitabirwa ku rwego rwo hejuru n’abarimo abasore n’inkumi, abakecuru n’abasaza maze bizihirwa n’umuziki w’umwimerere bacurangiwe n’uyu muhanzi.

Kizito Mihigo yabanje gufatanya na Korali y’abana yitwa Bright Angels, baririmba Missa ya kabiri. Muri iyi Misa, yacurangiraga iyi Korali ndetse akayifasha kuririmba, yagaragaye yambaye ikanzu nk’iy’abahereza.

Nyuma ya Misa, uyu muhanzi yaje gukuramo ikanzu maze aririmbira abakunzi be n’abari bitabiriye iyi misa mu gihe cy’amasaha atatu.

Ku isaha ya Saa Saba nibwo Kizito yatangiye gucuranga indirimbo ze asoza mu ma saa kumi. Benshi bataha bamwirahira.

Yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo nka ‘Arc en Ciel’, ‘Yohani Yarabyanditse’, ‘Nyina wa Jambo’, ‘Inuma’, na ‘Aho kuguhomba yaguhombya’ aherutse gushyira hanze.

Iyi aheruka gushyira hanze yishimiwe cyane ndetse yo n’izindi nka ‘Inuma’, na ‘Nyina wa Jambo’ asabwa kuzisubiramo.

Uwitwa Uwamahoro Shemsa usengera mu idini rya Islamu wari waje muri iki gitaramo, yabwiye IGIHE ko yishimye cyane nyuma yo kuririmbirwa n’umuhanzi akunda.

Yagize ati “Ni iby’agaciro kuririmbirwa n’umuhanzi ukunda kandi wishimira ubu ntashye meze neza pe, ndumva nduhutse mu mutima wanjye numvishe indirimbo z’umwimerere nyawo, Kizito Imana imuhe umugisha.”

Uyu muhanzi yaherukaga gukorera igitaramo i Nyamirambo n’i Kibeho mu Ugushyingo, muri gahunda yihaye yo kuzenguruka Paruwasi za Kiliziya Gatorika mu Rwanda aririmbira abakunzi be.

Benshi bari bafite inyota yo kumva no kureba Kizito ari kubaririmbira
Kizito ari gucuranga mu Misa
Uyu muhanzi yabanje gufatanya na Korali y'abana yitwa Bright Angels y'i Rwamagana
Kizito yatumye benshi bizihirwa baza no kumwifotorezaho ari kuririmba
Inkuru y'uko Kizito agiye kuririmbira ab'i Rwamagana yatumye abantu benshi barimo n'abadasengera muri Kiliziya Gatolika bitabira igitaramo cye
Igitaramo cya Kizito cyagaragaje ko benshi bari banyotewe no kongera kumubona
Ab'ingeri zose bari bitabiriye iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .