00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akiwacu Colombe, Nyampinga uhiga ababayeho bose kuri Christopher

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 15 January 2016 saa 11:55
Yasuwe :

Umuririmbyi Christopher ashyira ku mwanya wa mbere Akiwacu Colombe nka Nyampinga uhiga ababayeho bose mu Rwanda.

Christopher ukunzwe mu ndirimbo ‘Dutegereje iki’, avuga ko mu bakobwa bose bambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda Akiwacu Colombe abahiga haba mu bwiza, imyitwarire no kugira ubwira mu kazi.

Yagize ati “Abakobwa bose bambitswe ikamba ni beza kandi bari bashoboye buri wese ku rwego rwe. Ntabwo nziranye na bo cyane ariko nakurikiranye umwe [Akiwacu], ni we mbona ahagaze neza.”

“Benshi ntabwo bamuzi, uretse kuba ari mwiza buriya agira ibitekerezo kandi akunda akazi cyane.”

Akiwacu Colombe na Christopher basanzwe bafitanye ubucuti bukomeye ari na cyo benshi bashingiyeho babanuganugaho ‘kuba mu rukundo’ gusa bo bavuga ko ubumwe bwabo ntacyo buhatse cyerekeza ku rukundo.

Christopher yashimangiye ko gufata Colombe nka Nyampinga uhiga abandi ntaho bihuriye n’urukundo gusa ngo ‘igihe cyabyo kizagera’.

Ati “Colombe ni inshuti yanjye bisanzwe, ni inshuti. Ni umujama wanjye […] iby’urukundo wenda nabyo bizagera bize ariko ubu nta bihari.”

Nyampinga uhiga ababayeho bose kuri Christopher

Nyampinga Akiwacu na we ati “Christopher ni inshuti yanjye bisanzwe. Inshuti zirafashanya, zigirana inama, donc ni inshuti yanjye.”

Christopher ari mu myiteguro yo kumurika album ebyiri zizaba zigizwe n’indirimbo z’urukundo zakunzwe kuva muri 2014.

Akiwacu Colombe, Nyampinga w'u Rwanda umwaka wa 2014
Christopher asanzwe afitanye umubano wihariye na Miss Akiwacu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .